BREAKING

AmakuruIbidukikijeImibereho Y'AbaturageUbureziUbuzima

MINEDUC yatangije ubukangurambaga ‘Fresheri ku Ishuri’ bugamije kwimakaza isuku mu banyeshuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Fresheri ku Ishuri’, bugamije kwimakaza umuco w’isuku mu banyeshuri, by’umwihariko harebwa uko bava mu rugo n’uko bitwara ku ishuri.

Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 12 Mutarama 2026 mu bigo bitandukanye by’amashuri mu Rwanda, mu gihe ku rwego rw’Igihugu cyabereye kuri GS Karembure i Kigali.

Ubu bukangurambaga buzamara igihembwe cyose cy’amashuri, bukazakorerwa mu bigo byose, bugamije gutoza abanyeshuri isuku mu ngeri zitandukanye bakiri bato, kugira ngo izabe umuco ubaranga mu buzima bwabo bwose.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko umubare munini w’Abanyarwanda ari abanyeshuri, bityo ko ari ngombwa ko ishuri riba umusingi wo kubatoza isuku.

Ati “Murabizi ko kimwe cya gatatu cy’Abanyarwanda bari mu ishuri. Ni ngombwa rero ko tugira gahunda y’isuku y’umwihariko ijyanye n’amashuri kugira ngo isuku ibe umuco karande mu Banyarwanda bose.”

Yongeyeho ko iyi gahunda igomba gufatanywa n’impande zose zirimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu ndetse n’ababyeyi, kugira ngo igire umusaruro ugaragara.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko ijanisha ry’abana bari mu mashuri ari rinini ku buryo bakwiye kuhakura umuco w’isuku bakawukurana n’ababareberera bose.

Uruhare rw’ababyeyi rugaragazwa nk’ingenzi

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko nubwo amashuri afite uruhare rukomeye, ababyeyi ari bo bafite inshingano ya mbere ku isuku y’abana babo kuko ari ho batangirira umunsi.

Ati “Iyo umwana avuye mu rugo umubyeyi agomba kubanza akareba ko umwana yiyuhagiye, akitunganya kandi yambaye imyenda itanduye idacitse kugira ngo amwohereze ku ishuri.”

Yongeyeho ko n’impuzankano y’abanyeshuri igomba guhora imeze neza, asaba ababyeyi kuyitaho bayidoda igihe yangiritse.

Isuku nk’ishingiro ry’imyigire myiza

MINEDUC igaragaza ko isuku igira uruhare rukomeye mu myigire y’umwana, kuko iyo atuye neza kandi atunganye, yiga atuje kandi akagira n’ubuzima bwiza.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko gutoza abana isuku hakiri kare bizatuma bayigira umuco uzabakurikirana no mu buzima bwabo bw’igihe kirekire.

Ati “Tuzi ko abana iyo bamenyereye ikintu bakiri bato bakurana uwo muco. Ni yo mpamvu twahisemo guhera ku bana mu mashuri kugira ngo isuku ibe umuco mu gihugu.”

Yagaragaje ko ikibazo cy’isuku kidakwiye gukomeza kugaragara mu muryango nyarwanda, bityo ko guhera ku bana ari intambwe ikomeye mu kugikemura.

Hanatewe ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, hanakozwe ibikorwa byo gutera ibiti mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri, hagamijwe guteza imbere isuku no kubungabunga ibidukikije.

‘Fresheri ku Ishuri’ ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda iri gushyira mu bikorwa zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu kwimakaza isuku nk’umuco uhoraho mu Banyarwanda.

Kuri GS Karembure i Kigali ni ho hatangirijwe Fresheri ku Ishuri ku rwego rw’Igihugu

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts