BREAKING

Uburezi

Kaminuza zo mu Rwanda zitabiriye amarushanwa yo kwandika no gusoma

Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda zitabiriye amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo, yateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.

Kuwa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2026, izo kaminuza zirimo RP Karongi, Kaminuza yigenga ya Kigali, INES Ruhengeri, East African University, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera, RP Musanze, RP Huye, University of Kigali n’izindi.

Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yavuze ko aya marushanwa agamije gushyira mu ngiro impanuro za Perezida Kagame aho yubaka indangagaciro mu bana b’u Rwanda binyuze mu bitabo abanyeshuri baba barasomye.

Aya marushanwa kandi afasha abanyeshuri gusoma no gusobanukirwa neza amateka y’igihugu cyabo.

Ni mu gihe abanyeshuri bayitabiriye bahamya ko abasubiza ku isoko, akabafasha kurushaho kumenya u Rwanda rwabo.

Si amarushanwa yo gusoma ibitabo gusa, ahubwo abanyeshuri bananditse ibitabo bitandukanye ku byiza by’u Rwanda, aho ibyo bitabo bizamurikirwa hamwe uko bigera kuri 20, abanyeshuri bakagaragaza ubuhanga buri mu byo banditse.

Hategekimana Richard ahamya ko “gutoza abana b’u Rwanda umuco wo gusoma no kwandika ibitabo bifasha u Rwanda ndetse na Afurika kwesa umuhigo wo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Ni ku nshuro ya kane aya marushanwa akozwe n’abanyeshuri bo muri za kaminuza zo mu Rwanda.

Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts