Ibikomoka ku buhinzi by’u Rwanda bikomeje kwiyongera ku masoko mpuzamahanga, aho ikawa, icyayi n’imbuto n’imboga biri mu byagize uruhare rukomeye mu kwinjiriza igihugu amadovize mu 2025.
Ikawa ni yo yagize izamuka rikomeye. Mu 2025, u Rwanda rwohereje hanze toni 23,860 z’ikawa itarotswa, zinjiza miliyoni 148.6 z’amadolari, angana n’asaga miliyari 216 Frw.
Ingano y’ikawa yoherejwe hanze yazamutseho 39% ugereranyije na 2024, mu gihe amafaranga yinjijwe na yo yazamutseho 65%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) kivuga ko iri zamuka ryatewe n’ubwiyongere bw’umusaruro, ibiciro by’ikawa ku isoko mpuzamahanga ndetse no kwagura amasoko mashya, cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, u Burayi na Amerika ya Ruguru.
Icyayi na cyo gikomeje kuba kimwe mu bicuruzwa by’ingenzi u Rwanda rwohereza mu mahanga, mu gihe imbuto n’imboga na byo bikomeje gushakirwa amasoko mashya.
Muri rusange, ubuhinzi bwakomeje kugira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda. Mu 2025, bwanganaga na 20% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), bukomeza no kuba isoko ikomeye y’imirimo n’amafaranga ku miryango, cyane cyane iyo mu cyaro.
Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana ku masoko mpuzamahanga, u Rwanda rwakomeje gushora imari mu igenzura ry’ubuziranenge. Muri Kamena 2025 hatangijwe Specialized Export Quality Infrastructure (SEQI), umushinga wahawe asaga miliyoni eshatu na Magana ane z‘ama Euro (€3.400,00), ugamije gufasha ibicuruzwa by’u Rwanda kubahiriza ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.
Iyi mibare igaragaza ko ubuhinzi bugenda burenga ku kuba urwego rwo gutunga abaturage gusa, ahubwo bukaba n’isoko ikomeye y’amadovize n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Icyakora, kongera agaciro k’umusaruro utunganyirizwa mu Rwanda mbere yo koherezwa hanze bikomeje kuba imwe mu ntego z’ingenzi mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi no kongera inyungu abahinzi n’igihugu bakuramo.









