BREAKING

UbutaberaUmutekano

Abantu 53 batawe muri yombi mu cyumweru cy’icyunamo kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko mu cyumweru cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 53 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.

Imibare ya RIB igaragaza ko muri iki cyumweru cyatangiye ku wa 7 Mata, kirangira ku wa 13 Mata 2026, habonetse ibirego 47 by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Byagabanyutseho 38,2% kuko mu gihe nk’icyo mu 2025 hari habonetse ibirego 76.

Abatawe muri yombi bakekwaho ibi byaha bo bagabanyutseho 27,2% bagera kuri 53 mu 2026, bavuye kuri 81 mu 2025.

Intara y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’ibi byaha kuko yabonetsemo ibirego 14, bingana na 29,8%. Intara y’Iburasirazuba ifite ibirego 13, iy’Iburengerazuba ikagira ibirego 10.

Muri Kigali habonetse ibirego birindwi, mu Majyaruguru haboneka bitatu.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, hakiri ikibazo cy’abafite ingengabitekerezo haba mu Rwanda no hanze yarwo.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts