BREAKING

AmakuruUmutekano

Mozambique yemeye kwishyura ikiguzi cy’ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Mozambique, aho iki gihugu cyemeye kwishyura amafaranga yose akenewe kugira ngo ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado bukomeze, nyuma y’uko Umuryango w’ Ubumwe bw’ u Burayi utangiye kubukoresha nk’igikoresho cya politike.

Aya makuru yatangajwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Olivier Nduhungirehe ku wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026.

Mu myaka ishize, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari usanzwe utanga inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo gushyigikira ubu butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado, ariko hakomeje kubaho kutumvikana ku buryo iyi nkunga yakomeza gutangwa.

Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi muri Mozambique, Antonino Maggiore, aherutse gutangaza ko uyu muryango ushaka gushyira imbaraga mu gutoza igisirikare cya Mozambique aho gukomeza gushyigikira ubutumwa bwa RDF.

Yagize ati: “Kuri ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa bumaze imyaka ine kandi intego ni ukuganira uko bwakongerwa. Ni umwanzuro uzafatwa n’ibihugu binyamuryango uko ari 27.”

Abajijwe niba Ubumwe bw’u Burayi buzakomeza gutera inkunga ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda, yasubije ati: “Kuri ubu, ni oya.”

Ingabo z’ u Rwanda ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021

Mu butumwa bwe, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize uruhare runini mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado kuva mu 2021.

Ati: “Amahoro n’ituze byaragarutse, imiryango yasubiye mu ngo zayo, abana basubiye ku mashuri, ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gufungura, ndetse n’Ingabo za Mozambique zakomeje gutozwa.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo n’ishoramari mpuzamahanga, by’umwihariko iry’ibigo by’Abanyamerika n’Abanyaburayi rifite agaciro ka miliyari 50 z’Amadolari mu mushinga wa gaz, byongeye gukora neza kubera umutekano wagaruwe.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo u Rwanda rwakomeje gutanga umusanzu ufatika muri Cabo Delgado, ubusabe bwarwo bwo gukomeza kubona inkunga bwagiye bwakiranwa gushidikanya n’ibihugu bimwe byo mu Ubumwe bw’u Burayi.

Ati: “Twabonye ko ubutumwa bw’ Ingabo z’ u Rwanda muri Mozambique bwakiriwe mu buryo bwa politike n’ibihugu bimwe byo i mu Ubumwe bw’u Burayi, harimo n’ibyigeze kudukoloniza.”

Yavuze ko nyuma yo kubona ayo mananiza, u Rwanda rwahisemo kugirana ibiganiro bitaziguye na Mozambique, maze iki gihugu cyemera gukomeza gutanga inkunga ikenewe kugira ngo ubu butumwa bukomeze.

Ati: “Guverinoma ya Mozambique yateye kandi izakomeza gutanga inkunga y’ibanze ku nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado.”

Mbere y’ibi biganiro, u Rwanda rwari rwatangaje ko rushobora gukura Ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe hataboneka uburyo burambye bwo gukomeza kuzitera inkunga.

Ingabo z’ u Rwanda zatangiye ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique bwo gufasha mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije iyi ntara kuva mu 2017.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts