Perezida Paul Kagame uri i Doha mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Perezida Kagame yageze i Doha mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.
Amakuru yatangajwe na Village Urugwiro agaragaza ko Perezida Kagame na Emir wa Qatar bahuriye mu biro bya Emir bizwi nka ‘Amiri Diwan’.
Aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Qatar ndetse n’ubufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano biri mu turere ibi bihugu biherereyemo, bashimangira ubushake basangiye bwo guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yanagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwifatanya n’abaturage ba Qatar muri ibi bihe igihugu cyabo kiri guhura n’ingaruka z’umutekano muke wo mu karere.
Uru ruzinduko ruje mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje imirwano ihanganishije ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23, ndetse na Qatar ikaba iri guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye mu nzego zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu rwego rw’ubufatanye mu by’indege, biteganyijwe ko Qatar Airways izagura imigabane ingana na 49% muri RwandAir.
Qatar kandi ifite imigabane ingana na 60% mu mushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga gishya gishya cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera









