Filime Ben’Imana yayobowe n’Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo yerekanwe mu Bufaransa muri Festival de Cannes, imwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye kandi akunzwe ku Isi.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 19 Gicurasi 2026, cyitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, Sandrine Umutoni, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.
Mu bitabiriye iyerekanwa ry’iyi filime harimo bamwe mu bayikinnyemo barimo Clémentine Uwimana Nyirinkindi wamamaye nka Marigarita muri Papa Sava, aho muri Ben’Imana akina yitwa Veneranda.
Hari kandi Isabelle Kabano, Nishimwe Kesia Kelly, Uwabeza Léocadie wamamaye nka Nyiragitariro, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya muri Seburikoko, ndetse na Tuyisenge Aimé Valens.

Iyi filime yerekanwe muri Festival de Cannes ku nshuro yayo ya 79, nyuma yo gutoranywa mu cyiciro kizwi nka Un Certain Regard.
Iki cyiciro cyibanda kuri filime zifite uburyo bwihariye bwo kubara inkuru, cyane cyane kigaha umwanya abakiri bashya cyangwa abafite uburyo bushya bwo gukora sinema.
Ben’Imana yabaye filime ya mbere yayobowe n’Umunyarwanda itoranyijwe muri iri serukiramuco rikomeye, nyuma ya Munyurangabo yasohotse mu 2007 ariko ikayoborwa n’Umunyamerika Lee Isaac Chung.

Iyi filime yubakiye ku nkuru ya Veneranda, umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaza kongera kwiyubaka no kubona ubuzima bwiza nyuma y’amateka mabi yanyuzemo.
Nyuma ariko, ubuzima bwe bwongera guhungabanywa n’umukobwa we utwara inda atateganyije, ibintu bimusubiza mu bikomere by’ahashize.
Marie-Clémentine Dusabejambo asanzwe azwi muri sinema nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga binyuze muri filime ze zindi zirimo A Place for Myself, Icyasha, Behind the World na Lyiza.
Ben’Imana yatunganyijwe n’Umunya-Côte d’Ivoire Samantha Biffot afatanyije n’Umunyarwandakazi Uwayezu Marie Epiphanie ndetse n’Umunya-Misiri Mostafa El Kashef.










