BREAKING

Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu birori byo gusoza Igikombe cy’Isi

Umuhanzikazi wamamaye ku Isi, Shakira, yongeye kugaragaza umutima wo gushyigikira impano z’abana n’urubyiruko nyuma yo gutumira abana bo mu itsinda rya Ghetto Kids Foundation mu birori byo gusoza Igikombe cy’Isi cya 2026.

Aba bana bamamaye kubera impano idasanzwe bafite mu kubyina ndetse n’amashusho bakunze gusangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga, ibikorwa byabafashije kwigarurira imitima y’abatari bake ku Isi.

Shakira yafashe icyemezo cyo kubatumira nyuma y’uko amashusho yabo babyina indirimbo “Dai Dai”, indirimbo nshya y’Igikombe cy’Isi yakozwe na Shakira afatanyije na Burna Boy, akwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo mashusho, aba bana bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kubyina, banifashisha amabendera y’ibihugu bitatu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026 ari byo Leta Zunze Ubumwe z ‘Amerika, Canada na Mexico.

Mu butumwa Shakira yageneye aba bana, yavuze ko yishimiye cyane impano yabo ndetse agaragaza ko ibikorwa byabo ari urugero rwiza rw’uburyo impano ishobora guhindura ubuzima bw’abana bafite aho bava habi.

Yashimangiye kandi ko urubyiruko rukwiye gushyigikirwa no guhabwa amahirwe yo guteza imbere impano zarwo kugira ngo rubashe kugera kure binyuze mu byo rukora.

Ghetto Kids Foundation yatangiye nk’umuryango ugamije gufasha abana bafite ubuzima bugoye binyuze mu kubyina no guteza imbere impano zabo, ibintu byatumye bamwe muri bo bagera ku rwego mpuzamahanga no gukorana n’ibyamamare bitandukanye byo ku Isi.

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu birori byo gusoza Igikombe cy’Isi

Reba itsinda Ghetto Kids ribyina Dai Dai, indirimbo nshya y’Igikombe cy’Isi

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts