Urukiko rwategetse ko Gatete Ruhumuliza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Gatete Thierry Kevin gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko aburana mu mizi ku byaha akurikiranyweho.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, aho urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse no gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera.
Gatete yatawe muri yombi ku wa 24 Mata 2026 nyuma yo kuregwa na Vuganeza Pascal, wavuze ko yamugurishije frigo akamusigaramo amafaranga ibihumbi 800 Frw, ariko igihe cyo kuyamwishyura kikarenga.
Vuganeza yavuze ko ubwo yajyaga kwishyuza ayo mafaranga yakubiswe, ari na ho ubushinjacyaha buhera bumurega icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau, rwavuze ko rwahamagaje Gatete inshuro eshatu ariko ntiyitaba. Ubwo abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko bajyaga kumuta muri yombi, ashinjwa guca urupapuro rwa “mandat d’amener” yari yahawe, ari na ho havuye icyaha cyo gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera.
Mu iburanisha, Gatete yahakanye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, avuga ko niba hari uwakubise Vuganeza byakozwe n’abakozi be. Yavuze kandi ko urupapuro rumuhamagaza rwacitse ubwo yambikwaga amapingu.
Urukiko rwavuze ko ibisobanuro bye bidahagije, cyane cyane ko hari abatangabuhamya bavuga ko yari ahari igihe Vuganeza yakubitwaga. Rwanashimangiye ko kuba ataritabye RIB igihe yahamagazwaga ndetse no guca urupapuro rwa “mandat d’amener” bigaragaza impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.
Rwagaragaje kandi ko kuba yakurikiranwa adafunzwe bishobora kubangamira iperereza, kuko ashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya cyangwa kongera kutaboneka igihe akenewe n’inzego z’ubutabera.

Ku wa 10 Gicurasi 2026, ku rukuta rwa X rwa Gatete hagiyeho ubutumwa busaba imbabazi, aho yavuze ko yicuza imyitwarire itari ikwiye kandi yemera amakosa yakoze.
Yagize ati: “Nasobanukiwe ko nk’umukada mu mpinduramatwara, nkwiye kubaho mfite imyitwarire myiza yo ku rwego rwo hejuru kandi y’intangarugero. Ndicuza nkanasaba imbabazi kugwa mu myitwarire itari inyitezweho.”
Nyuma y’ubu butumwa, umunyamakuru Mazimpaka Magnus yashyize hanze amabaruwa abiri; harimo iyanditswe na Gatete asaba imbabazi ndetse n’iyanditswe na Vuganeza ivuga ko yamaze kwishyurwa amafaranga ibihumbi 800 Frw yari aberewemo ndetse n’ibihumbi 100 Frw by’inyongera by’ayo yakoresheje akurikirana ikibazo cye.
Vuganeza yavuze kandi ko yifuza ko ikibazo kirangizwa mu bwumvikane ndetse ko yifuza guhagarika ikirego.
Itegeko riteganya ko umuntu wese utuka cyangwa usagararira abari mu nzego z’ubutabera ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.
Ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, uwagihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw na 300.000 Frw.









