Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 izagera kuri miliyari 7.796,3 Frw, yiyongereyeho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6.952,1 Frw ziri mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.
Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027 ndetse n’ingamba z’igihe giciriritse cya 2026/2027-2028/2029.
Mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2026, amafaranga ateganyijwe guturuka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5.273,8 Frw. Muri ayo, miliyari 4.429,1 Frw azava mu misoro, mu gihe andi miliyari 582,4 Frw azaturuka ku yindi misoro n’amahoro bitari imisoro isanzwe.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548,3 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1.974,1 Frw.
Muri iyi ngengo y’imari, miliyari 4.779,1 Frw zizakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, mu gihe miliyari 3.017,2 Frw zizashyirwa mu bikorwa by’iterambere n’ishoramari rya Leta.

Minisitiri Murangwa yavuze ko izamuka ry’iyi ngengo y’imari rizaterwa cyane no kwihutisha ibikorwa byo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali ndetse no kongera inkunga igenerwa RwandAir.
Yagize ati: “Iri zamuka rikaba rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali, no kongera inkunga igenerwa RwandAir iyifasha guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.”
Iyi ntambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran yakomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi, cyane cyane nyuma y’uko Iran ifunze umuhora wa Hormuz unyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yashyizeho ingamba zo guhangana n’ingaruka z’iyo ntambara, harimo izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Imibare yatangajwe igaragaza ko ibiciro ku isoko byazamutseho 13% muri Mata 2026, bivuye kuri 9,2% muri Werurwe 2026, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, gaz n’ibiribwa.
Nubwo bimeze bityo, Guverinoma iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku gipimo cya 6,8% muri 2026, ndetse bukagera kuri 7,2% muri 2027.
Minisitiri Murangwa yagize ati: “Turateganya ko buzakomeza kuzamuka ku gipimo cya 7,2% mu mwaka wa 2027, no ku gipimo cya 7,0% mu gihe giciriritse.”
Ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari iriho ya 2025/2026, Guverinoma yavuze ko hari icyizere ko izasoza neza nk’uko byari biteganyijwe.
Hagati ya Nyakanga na Ukuboza 2025, amafaranga yakusanyijwe mu misoro, amahoro n’impano yiyongereyeho miliyari 46 Frw, agera kuri miliyari 2.394,1 Frw, avuye kuri miliyari 2.348,1 Frw zari ziteganyijwe.
Mu gihe kimwe, amafaranga yakoreshejwe yagize igabanyuka rya miliyari 282,3 Frw, aho hakoreshejwe miliyari 2.931,6 Frw ugereranyije na miliyari 3.213,9 Frw zari zateganyijwe gukoreshwa.












