BREAKING

AmakuruPolitikiUbucuruziUbukungu

Perezida Kagame yasuye DTC ikigo cya Botswana gishinzwe ubucuruzi bwa diamant

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana, yasuye ikigo gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya diamant kizwi nka Diamond Trading Company Botswana.

Iki kigo cyashinzwe mu 2008 nyuma y’imyaka irenga 45 Botswana imenye ko ifite amabuye ya diamant menshi. Leta ya Botswana ifitemo imigabane ingana na 50%, indi 50% ikaba ifitwe na De Beers Group, ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kizwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu bucuruzi bwa diamant.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yatemberejwe ibice bitandukanye bya DTC Botswana, asobanurirwa ibikorwa bitandukanye bikorwa muri iki kigo birimo gukurikirana ibirombe bicukurwamo diamant, kuyinjora hashingiwe ku bunini bwayo, imiterere, ibara n’uburyo ibonerana mbere yo gushakirwa abaguzi ku isoko mpuzamahanga.

Uru ruzinduko rwari rwanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tesi Rusagara, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Rwanda Development Board, Juliana Kangeli Muganza, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’National Intelligence and Security Service, Havugiyaremye Aimable.

Ubucukuzi n’ubucuruzi bwa diamant ni imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bwa Botswana. Kugeza ubu, uru rwego rutanga hagati ya 30% na 40% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), rugatanga kandi 40% by’amafaranga yose Leta yinjiza. Diamant kandi yiharira 80% by’ibicuruzwa byose Botswana yohereza mu mahanga.

Botswana ifatwa kandi nk’igihugu gifite diamant nyinshi ku Isi mu butaka bwacyo, ibintu byatumye DTC Botswana iba imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Perezida Kagame yatangiye uru ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana ku wa 6 Gicurasi 2026. Uru ruzinduko rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano atandatu y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuzima ndetse no kwirinda gusoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri.

Muri ayo masezerano harimo kandi ayemerera abaturage b’Rwanda kujya muri Botswana badasabye Visa, ndetse n’abaturage ba Botswana bakaba bashobora gusura u Rwanda mu buryo bworoshye.


Perezida Kagame yasuye DTC ikigo cya Botswana gishinzwe ubucuruzi bwa diamant

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts