Mu ijoro ryacyeye tariki 29 Mata 2026, nibwo hakinwe umukino wa Kabiri ubanza wa UEFA Champions League hagati ya Arsenal FC na Atletico Madrid. Ni umukino wari urimo gukanirana cyane ariko Arsenal FC ikina ubona irimo kurusha Atletico Madrid nubwo itabashaga gutera mu izamu.
Igice cya mbere kijya kurangira ku munota wa 44, nibwo Arsenal FC yabonye amahirwe bwa mbere yo gutera mu izamu kuri Penalite yatewe neza na Viktor Gyökeres, Arsenal FC isoza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.
Ku munota wa 56, ikipe ya Atletico Madrid nayo yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Julian Alvarez kuri Penalite. Uyu mukino wakomeje n’ubundi ubona urimo gukinirwa hagati mu kibuga kurema uburyo bwinshi ubona bitagaragara bitandukanye n’umukino wahuje FC Bayern Munich na Paris Saint Germain wabonetsemo ibitego 9.
Uyu mukino wahuje Atletico Madrid na Arsenal FC warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1, urebwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Aya makipe yombi asanzwe akorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, bivuze ko nta yigeze iha ibyishimo Perezida wari muri Sitade yaje kureba uyu mukino.
Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi uzaba mu cyumweru gitaha tariki 4 Gicurasi 2026. Ikipe ya Arsenal niyo izakira Atletico Madrid kuri Emirates Stadium mu gihugu cy’u Bwongereza









