Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yashyikirijwe ubutumwa bwanditse yohererejwe na Perezida Kagame.
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwajyanywe i Doha na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, bwakirwa na mugenzi we wo muri Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano muri Qatar.
Ubutumwa bwatangajwe n’iyi Minisiteri ku rubuga rwa X, bugaragaza ko mu ruzinduko rwe, Dr. Biruta yaganiriye na Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Than ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu mutekano ndetse banaganira ku ngingo zirebana n’Akarere ndetse na mpuzamahanga mu nyungu zihuriweho.
Bukomeza buti “Muri iyo nama, umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi by’inshuti waganiriweho, by’umwihariko mu bijyanye n’urwego rw’umutekano, hanaganirwa ku bijyanye n’akarere n’ibibazo mpuzamahanga ku bw’inyungu zihuriweho.”
Minisitiri Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani na we yagaragaje ko mu biganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, yanakiriye ubutumwa bwa Emir wa Qatar buturutse kuri Perezida Paul Kagame.
Ati “Mu nama nagiranye uyu munsi na Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu Gihugu cy’inshuti cy’u Rwanda, nahawe ubutumwa bugenewe Nyiricyubahiro Emir, buturutse kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.”
Yakomeje ati “Muri iyi nama, twaganiriye ku mahirwe ari mu guteza imbere umubano mu by’umutekano no gusangizanya ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi, mu buryo bwafasha kongera imikorere myiza y’inzego z’umutekano, ndetse bugaragaza ubushake bw’impande zombi mu guteza imbere ubufatanye bwimbitse.”
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ku wa 20 Ugushyingo 2025 yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali rwari rugamije gushimangira umubano.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yamugabiye inka z’Inyambo, nk’igisobanura cy’ubucuti, kubahana n’umubano mwiza hagati y’abayobozi bombi hamwe n’ibihugu byabo.
U Rwanda na Qatar kandi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano arimo n’ayo gukuraho Visa ku baturage.
Sosiyete z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire.
Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere Bugesera, kizazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Mu Rwego rw’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.
Abasirikare b’u Rwanda kandi inshuro zitandukanye bahererwa amasomo muri Qatar, ibishimangira uburyo ibi bihugu bifatanya mu nzego zinyuranye.










