BREAKING

AmakuruImikino

BK Pro League: APR FC yatsinze Mukura VS 3-0

APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa Shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda ku kibuga cya Kamena, ikomeza guhatanira igikombe cya shampiyona.

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana, ariko ku munota wa kane APR FC ihita ibona penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe rutahizamu Djibril Ouattara. Iyi penaliti yayiteye ubwe ariko ayohereza hanze y’izamu.

Nyuma yo guhushwa iyo penaliti, Mukura VS yakomeje gusatira cyane izamu rya APR FC binyuze mu mipira yaremgwaga na Iradukunda Elia Tatou.

Ikipe yo mu Karere ka Huye yakomeje gukina neza, ndetse ku munota wa 30 Joseph Sackey arekura ishoti rikomeye ryashoboraga kuvamo igitego, ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 32 habaye impanuka mu kibuga ubwo umunyezamu wa APR FC Hakizimana Adolphe yagonganaga na rutahizamu wa Mukura VS Patrick Mutsinzi, bituma ajyanwa kwa muganga asimburwa na Ruhamyankiko Yvan.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagarukanye imbaraga maze ku munota wa 50 Djibril Ouattara atsinda igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka.

Nyuma y’iminota itandatu gusa, ku munota wa 56, Hakim Kiwanuka na we yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC.

Mukura VS yahise isa n’iyacitse intege, maze ku munota wa 61 myugariro Nduwayo Alex atsinda igitego cya gatatu ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Umukino warangiye APR FC itsinze Mukura VS ibitego 3-0, ihita ikomeza kuguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 55.

Mu yindi mikino yakinwe, AS Muhanga yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-1, Al Hilal itsinda Musanze FC 2-0.

Shampiyona irakomeza kuri iki Cyumweru aho Etincelles FC izakina na Kiyovu Sports, Amagaju FC yakire Rayon Sports, naho Al Merrikh SC ikine na Bugesera FC.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts