BREAKING

Kwibuka

Abanyarwanda baba muri Autriche bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba n’abakorera muri Autriche, abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye mu mijyi ibiri ya Vienne na Tyrol.

Muri icyo gihugu, ibikorwa byo kwibuka byatangiye ku wa 9 Mata 2026 ku biro by’Umuryango w’Abibumbye i Vienne aho Umunyamabanga Mukuru wa Loni yatangiye ijambo rishimangira inshingano zihuriweho zikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba aho ari ho hose ku Isi.

Muri icyo gikorwa, Buhikare Yvonne yasangije abandi ubuhamya bwo kurokoka kwe bunakubiye mu gitabo yanditse kigira giti ‘Ils vont nous tuer’.

Yanagaragaje kandi akamaro ko gusigasira amateka no kugaragariza Isi ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda mu guhangana n’abagoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abayipfobya bagamije kuyobya Isi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Autriche, Urujeni Bakuramutsa, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguranye, ahubwo ari umugambi wari warateguwe.

Yashimangiye ko Jenoside ari icyaha kibanzirizwa n’imvugo z’urwango, gutesha agaciro ikiremwamuntu, kucyambura ubumuntu no gufata ibikorwa by’urugomo nk’ibintu bisanzwe.

Ibikorwa byo kwibuka byongeye kuba ku wa 11 Mata 2026, bibera muri Innsbruck, Tyrol bitegurwa n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, binitabirwa n’abaturage bacyo ndetse n’inzego z’ubuyobozi.

Ni igikorwa na cyo cyahurije hamwe abayobozi batandukanye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bishimangira intego ihuriweho yo kubungabunga no gusigasira amateka.

Muri iki gikorwa, uwatanze ubuhamya ni Marie Kresbach Kabera, umwanditsi w’igitabo ‘Steh auf, mein kind, und geh’, wagaragaje ko buri wese akwiye guharanira ko ubwicanyi nk’ubwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi budakwiye kongera kubaho ukundi.

Ambasaderi Bakuramutsa yishimiye kuba ku nshuro ya mbere igikorwa cyo Kwibuka cyabereye muri Tyrol, anashimira Umujyi wa Innsbruck ku gitekerezo cyawo cyo gushyiraho urwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts