Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye nyuma y’uko afashe imiti myinshi yari asanzwe anywa, akarenza ingano yayo. Haburaga amasaha make ngo asohoke muri gereza kuko igihano cye cyari cyarangiye.
Hategerejwe raporo ya muganga igomba gusobanura imvano y’urupfu rwe
Karasira wamenyekanye nka Professor Nigga yari yarahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda. Yari arangije igihano cy’imyaka itanu yari yakatiwe.
Icyo gihano yagihawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza ku wa 30 Nzeri 2025.
Ugendeye ku buryo iminsi igize umwaka mu Igororero ibarwa, Karasira yarangije igihano cye ku wa 6 Gicurasi 2026.
Itangazo ryasohowe na RCS










