Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha mu rubanza rwa Semuhungu Eric rubera mu muhezo, bitewe n’uko ibirimo bishobora kuba binyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura ndetse bikabangamira ubuzima bwite bw’ababuranyi.
Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, ubwo hari hagiye gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Semuhungu Eric yagejejwe ku rukiko mu gitondo kare, iburanisha ritangira saa yine zibura iminota mike. Ryabereye mu cyumba cya kabiri cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho hari harimo n’abandi bantu bagombaga kuburanishirizwa muri icyo cyumba.
Perezida w’iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’uregwa n’amakuru yerekeye urubanza, Semuhungu ayemera uko yakabaye.
Semuhungu yagaragaraga mu myambarire no mu myitwarire bitandukanye n’uko yari asanzwe amenyerewe na benshi, kuko yaserukanye isura ya kigabo ndetse nta birungo by’ubwiza yari yisize nk’uko bamwe bari basanzwe bamumenyereye.
Ikindi cyagaragaye ni uko nta nshuti cyangwa abo mu muryango we bari baje kumva urubanza, uretse abanyamakuru bari bahari mbere y’uko urubanza rujyanwa mu muhezo.
Akimara guhabwa ijambo, umwunganizi wa Semuhungu mu mategeko ntiyahereye ku mpamvu zo gusaba ifungurwa ry’agateganyo, ahubwo yahise asaba ko iburanisha ryashyirwa mu muhezo.
Yashingiye ku ngingo ya 70 y’Itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo inakoreshwa no mu manza nshinjabyaha kugeza ubu.
Iyo ngingo ivuga ko iburanisha ribera mu ruhame, ariko urukiko rushobora gutegeka ko rikorwa mu muhezo igihe kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa bikabangamira umuco w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo.
Ubushinjacyaha ntibwigeze buvuguruza icyo cyifuzo, ahubwo bwasabye urukiko kugisuzuma. Nyuma y’igihe gito, urukiko rwemeje ko urubanza rwa Semuhungu Eric ruburanishwa mu muhezo.
Nyuma y’icyo cyemezo, abantu bari mu cyumba cy’iburanisha basabwe gusohoka, abandi bari bagenewe kuburanira aho boherezwa mu kindi cyumba.
Semuhungu Eric yatawe muri yombi tariki ya 9 Mata 2026. Akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ndetse n’icyaha cyo gusebanya.









