Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi France Mpundu yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutaramira abakurikiye umuhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’irushanwa Nouvelle Reine, mu gihe yari atwite inda nkuru yitegura kwibaruka.
Ibi birori byabereye muri Côte d’Ivoire ku wa 6 Kamena 2026, bishyira akadomo ku rugendo rw’ibyumweru byinshi abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari bamaze bahatanira ikamba ry’umukobwa urangwa n’ubwiza, impano, icyizere n’ubushobozi bwo kuyobora abandi.
Muri uyu muhango, France Mpundu yagaragaye ku rubyiniro aririmba anifashisha imbaraga nyinshi nubwo yitegura kwibaruka, ibintu byashimishije benshi bamushimira gukomeza gukora umuziki no gutanga ibyishimo ku bakunzi be.
Ikamba rya Nouvelle Reine 2026 ryegukanywe na Rose wo muri Cameroun w’imyaka 32, nyuma yo gutsinda abandi bakobwa bari bageze mu cyiciro cya nyuma. Yegukanye ibihembo birimo amafaranga arenga miliyoni 38 Frw.
France Mpundu ari mu bihe by’ibyishimo nyuma y’uko aherutse gutangaza ko we n’umukunzi we Moctar bitegura kwibaruka imfura yabo.
Aba bombi bahuriye mu irushanwa rya Secret Story Afrique, ari na ho urukundo rwabo rwatangiriye. Nyuma y’igihe gito bakundana, Moctar yambitse impeta France Mpundu amusaba kuzamubera umugore, undi arabyemera.
Nubwo itariki y’ubukwe bwabo itaratangazwa, abakurikiranira hafi aba bombi bavuga ko bakomeje gutegura ubuzima bwabo bw’ahazaza mu gihe bitegura kwakira umwana wabo wa mbere.
Nouvelle Reine ni irushanwa ryatangijwe na CANAL+ Afrique rigamije guteza imbere impano, ubushobozi bwo kuyobora no kwigirira icyizere ku bakobwa bo hirya no hino muri Afurika. Mu marushanwa y’uyu mwaka, abahatanye bagaragaje impano zitandukanye ndetse banamurika imishinga ifitiye akamaro abaturage n’iterambere rya sosiyete.

France Mpundu yaririmbye mu bihembo bya Nouvelle
https://www.instagram.com/reel/DZQnOEDNxri/?igsh=MWg0MnJtdGE3Nmt4ag==
Ikamba rya Nouvelle Reine 2026 ryegukanywe na Rose wo muri Cameroun w’imyaka 32









