BREAKING

AmakuruImikino

BK yateye inkunga Shampiyona y’u Rwanda, igiye kwitwa BK Pro League

Rwanda Premier League na Bank of Kigali bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire afite agaciro ka miliyari 3,25 Frw, aho iyi banki igiye kujya yitirirwa Shampiyona y’u Rwanda, ikitwa BK Pro League.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ashyirwaho umukono na Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice.

Rwanda Premier League yashyizweho igamije gushakira amikoro amakipe akina mu Cyiciro cya Mbere binyuze mu baterankunga batandukanye. Kuri iyi nshuro yungutse BK nk’umuterankunga mushya uzajya witirirwa iri rushanwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Dr. Karusisi yavuze ko BK ibona umupira w’amaguru nk’ishoramari rifitiye igihugu akamaro, anashimangira ko muri iyo myaka itanu bazafatanya kuzamura ruhago y’u Rwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Twishimiye gukorana na Rwanda Premier League. Umupira w’amaguru mu Rwanda urakurikirwa cyane kandi natwe muri BK tubibonamo ishoramari n’ubukungu bw’igihugu.”

Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko bahisemo gukorana na BK kubera ko ari ikigo gifite icyerekezo gihuye n’icy’igihugu kandi kizafasha umupira w’amaguru gutera imbere.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yashimye impande zombi avuga ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gukoresha umupira w’amaguru nk’umuyoboro wo kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Kugeza ubu, Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28, iyobowe na Al Hilal SC n’amanota 58, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 52.

Rwanda Premier League na Bank of Kigali bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire afite agaciro ka miliyari 3,25 Frw.
Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko bahisemo gukorana na BK kubera ko ari ikigo gifite icyerekezo gihuye n’icy’igihugu
Dr. Karusisi yavuze ko BK ibona umupira w’amaguru nk’ishoramari rifitiye igihugu akamaro.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yashimye impande zombi avuga ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gukoresha umupira w’amaguru nk’umuyoboro wo kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts