BREAKING

Imikino

U Rwanda rugiye guhagararirwa mu mikino ya ‘Mixed Martial Arts’

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye guhararirwa mu mikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts, mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, aho amarushanwa azabera i Nairobi muri Kenya, ndetse abakinnyi batatu ni bo bitabiriye.

Mu mpera za 2025, ni bwo mu Rwanda hatangiye ibikorwa rya “Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda)” igamije guteza imbere iyi mikino ndetse itangira guhugura abakinnyi bayo.

Nyuma y’amezi atandatu, iri Shyirahamwe ryohereje abakinnyi mu marushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere, aho bitabiriye amarushanwa ya “Anza Fight Nights 008” azahuza abaturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere ruhagarariwe na Ntakirutimana Jonathan uzakina na Laurian Samuel wo muri Kenya, Niyigena Aman uzakina na Shadrack Otieno wo muri Kenya ndetse na Binego Djibril uzakina na Mwanza Martin na we wo muri Kenya.

Abakinnyi bahagurutse i Kigali berekeza i Nairobi ku wa Kane, tariki ya 23 Mata, bari kumwe n’Umutoza Kagimbi Paul mu gihe baherekejwe na Perezida wa Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda), Mwizerwa Dieudonné.

Agaruka kuri iyi mikino izaba ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata, Perezida wa GAMMA Rwanda, Mwizerwa Dieudonne, yagize ati “Ikipe tuyifitiye icyizere cyane kuko babonye umwanya uhagije wo kwitoza kuko batangiye kwitoza aya marushanwa kuva mu Ukwakira kugeza ubu. Ibi biratuma twizeye intsinzi. Ndakomeza gushimira cyane abafatanyabikorwa badufasha kubona aho ikipe yitoreza kuri Gym nziza.”

Perezida wa GAMMA Rwanda, Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko bafitiye icyizere ikipe yerekeje i Nairobi

GAMMA Rwanda kuri ubu ni umunyamurwango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Njyarugamba (GAMMA International) hamwe na FIMMA (Federation for International Mixed Martial arts) aho ubu batangiye no kwitabira ibikorwa ayo mashyirahamwe ategura.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts