BREAKING

Imikino

Dore Amwe mu mategeko mashya azubahirizwa muri CAVB Men’s Club Championship 2026

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mata 2026 i Kigali mu Rwanda nibwo hatangiye imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleball mu bagabo, CAVB Men’s Club Championship 2026. Iyi mikino izajya ikinirwa muri BK Arena no muri Petit Stade ku ikubitiro Ikipe ya APR VC yatsinze BLACK RHINOS yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.

Birasanzwe muri volleyball kimwe no mu yindi mikino ko hari amategeko mashya ashyirwa mu mukino kugira ngo urusheho kuryohera abawureba.

Muri iri rushanwa rya CAVB Men’s Club Championship 2026 naho harimo amategeko mashya azubahirizwa mu rwego rwo kuyasuzuma n’ubwo atariko yarasanzwe yubahirizwa.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri amwe muri ayo mategeko mashya azakoreshwa muri iri rushanwa nyamara atariko yarasanzwe yubahirizwa muri volleyball:

  • Gukora ku mupira inshuro ebyiri ibizwi nka “Double” bizakomeza kuba byemewe mu gihe cyose ari umupira wa kabiri ikipe iri gukina (Second ball) kandi umupira ukaguma mu kibuga cyayo.
  • Mu gihe ikipe bagiye kuyiseriva, abakinnyi bagomba kuba bahagaze mu myanya yabugenewe bitewe n’aho buri mukinnyi agomba kuba ageze mu kibuga (Kubahiriza rotation) mbere y’uko umusifuzi ahuha mu ifirimbi, ariko abakinnyi bemerewe guhindura imyanya yabo uko bashatse mu gihe cyose umukinnyi ugiye guseriva atangiye kwinyagambura ngo aserive (N’iyo yaba anyeganyeje ukuboko cyangwa ateye intambwe.)
  • Muri iri rushanwa rya CAVB Men’s Club Championship 2026, gusimbuza muri buri seti y’umukino ni inshuro 8 aho kuba inshuro 6 nk’uko byari bisanzwe.
  • Amakipe yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi batari munsi ya 12 ariko batarenze 14, kandi mu bakinnyi bari ku rupapuro rw’umukino hagomba kuba harimo byibuze umukinnyi ukina nka libero 1, ariko bidakuyeho ko ikipe yemerewe no kwandikisha aba-libero babiri. Ibi byose ikipe igomba kubikora byibuze isaha imwe mbere y’umukino.
  • Mu gihe umupira wa mbere cyangwa umupira wa kabiri (First or second ball) ukubise ku gisenge cy’inzu bari gukiniramo ariko umupira ukaguma mu kibuga cy’ikipe iwukubise ku gisenge, iyo kipe yemerewe gukomeza gukina aho kuba inota ry’indi kipe nk’uko byari bisanzwe. Muri macye umupira nuzajya ukubita ku gisenge umukino uzajya ukomeza cyeretse nugwa mu kibuga cy’indi kipe.
  • Mu rwego rwo kugabanya gutakaza igihe, ikipe yasabye ko harebwa ku mashusho mu gihe itemeye imyanzuro y’umusifuzi ntabwo izajya iba yemerewe guhita yaka akaruhuko gato (Time-out) mu gihe cyose umukino utabanje gukomeza ngo hakinwe irindi nota byibuze rimwe, ariko ikipe itazajya iba yasabye ko harebwa ku mashusho nyuma yo kurebwaho yemerewe kwaka time-out.
  • Mu gihe umupira waguye hanze cyangwa mu kibuga ku buryo bugaragara, mu gihe serivisi itarenze urukiramende (Net), cyangwa mu gihe umupira ukubise mu rukuta ukajya hanze (Block out) mu buryo bugaragara ntabwo umusifuzi azajya yirirwa avuza ifirimbi. Muri macye mu gihe habayeho amanota agaragara ntabwo ari ngombwa ko umusifuzi avuza ifirimbi yemeza inota.

Aya ni amwe mu mategeko n’amabwiriza mashya azubahirizwa muri iyi mikino ya CAVB Men’s Club Championship 2026 atarasanzwe ariko ameze.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts