Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko abashaka gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo no mu karere muri rusange bakunze gushyira imbere inyungu zabo bwite, ibintu bishobora kubangamira ibisubizo birambye.
Yabigarutseho ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku miyoborere n’iterambere, World Policy Conference, iri kubera mu Mujyi wa Chantilly kuva ku wa 24 Mata 2026.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bidakemurwa no kureba ku ngaruka gusa, ahubwo bisaba kugera ku mpamvu zabyo z’umuzi. Yavuze ko ari byo yiteze ku biganiro by’amahoro bya Washington biyobowe na United States ndetse n’ibya Doha biyobowe na Qatar.
Ati: “Ibibazo ntibikemurwa mu ijoro rimwe. Hakenewe kureba ku mpamvu muzi ya buri kimwe, ibiganiro bigahabwa igihe gihagije kugira ngo abantu bashake igisubizo buri wese abonamo inyungu.”
Yongeyeho ko ikibazo gikomeye ari uko hari abita ku nyungu zabo aho kwita ku mibereho y’abaturage bagizweho ingaruka n’iyo ntambara.
Ati: “Hari igihe ibiganiro bidakemura impamvu muzi z’ibibazo, ahubwo hakarebwa ku nyungu, bikagena ikiva muri buri ntambwe y’urugendo.”
Ibiganiro bya Washington n’ibya Doha byatangiye mu ntangiriro za 2025 hagamijwe gushakira amahoro arambye akarere n’uburasirazuba bwa RDC.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro bifashijwemo na Amerika, birimo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko kugeza ubu nta musaruro ufatika uraboneka.
Muri Doha, Leta ya RDC n’Ihuriro AFC/M23 byemeranyije guhagarika imirwano no gukomeza ibiganiro, ariko ibikorwa by’intambara biracyakomeje.










