Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abantu batanu barimo Brig Gen (Rtd) Muziraguharara Fred wakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda na Lt Col (Rtd) Nkusi Robert.
Iteka rya Perezida ryo ku 10 Mata 2026 rigaragaza ko abandi bahawe imbabazi ari Dilan Berat Mete wahamijwe ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, Kanamugire Emmanuel na Mujawamariya bahamijwe gutanga sheki itazigamiye.
Mete yari yarakatiwe gufungwa umwaka no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw, Kanamugire acibwa ihazabu ya 154.800.000 Frw, Mujawamariya acibwa ihazabu ya 84.000.000 Frw.
Lt Col (Rtd) Nkusi yari yarahamijwe ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, yarakatiwe igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Brig Gen (Rtd) Muziraguharara na we yari yarahamijwe ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, akatirwa igifungo cy’umwaka umwe.
Brig Gen (Rtd) Muziraguharara yakoze inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda. Hagati ya 1998 na 2000 yari Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi.
Hagati ya 2005 na 2006 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako, kuva mu 2007 kugeza mu 2008 aba Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.
Yavuye kuri uyu mwanya, ajya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudani, aho yari ashinzwe igenamigambi.
Kuva mu 2010 kugeza mu 2012 yabaye Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Ngabo z’u Rwanda, ahava ajya guhagararira RDF mu Nama y’ibihugu by’akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.
Brig Gen (Rtd) Muziraguharara yabaye Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) kuva mu 2013 kugeza mu 2018.
Tariki ya 29 Nyakanga 2025, Brig Gen (Rtd) Muziraguharara n’abandi basirikare barenga 1000 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.










