Abaturage bo mu yahoze ari Komine Ngenda mu Karere ka Bugesera bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashyingura imibiri y’abantu bane iherutse kuboneka.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha ku wa 13 Mata 2026, kibanzirizwa no gushyira indabo ku mugezi rw’Akanyaru no kunamira Abatutsi bajugunywe muri uyu mugezi no mu gishanga cya Rwabusoro.
Imibiri yabonetse ni Umubyeyi n’abavandimwe batatu ba Mukasine Speciose, yakuwe mu murenge wa Nyarugenge mu murima w’umuturage wawuguze ku wakoze Jenoside wahunze igihugu.
Mukasine yagaragaje ko abwirwa ko imibiri y’abantu be yabonetse yumvise aruhutse kuko byari byaramuteye igikomere kuba atarabashyinguye mu cyubahiro.
Ati “Byari byaranteye igikomere ku buryo ntigeze njya mu miryango ya Ibuka. Naravugaga nti se abandi barajya kwibuka abantu babo barabashyinguye njye sinzi aho abanjye bari nti wasanga bakinariho. Ariko bakimbwira ngo abantu bawe twababonye nashimye Imana numva ndaruhutse mu mutima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko kujugunya abantu mu mazi byerekana ubugome Jenoside yakoranwe.
Ati “Aya mazi yahoze ari isoko y’ubuzima yahinduwe intwaro yishe abacu. Ariko na none aya mazi mureba ni abahamya bicecekeye b’ubugome bwakorewe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Akomeza agaragaza ko no kuba nyuma y’imyaka 32 hakiri gushyingurwa abantu bishwe icyo gihe kandi ababishe bari bazi aho bashyinguye ari ugukora mu nkovu ababo bari bageze kure urugendo rwo kwiyubaka.
Umuyobozi w’Umuryango Dukundane, Jean Claude Rugero, yasabye ko ku migezi n’ibishanga byaguyemo abantu benshi hakwiye gushyirwa ibimenyetso bifasha abantu bahaburiye ababo Kwibuka no kwigisha amateka.
Ati “Tumaze kubaka ibimenyetso ahantu hatandukanye dufatanyije n’abayobozi twubatse ikimenyetso ku Cyome muri Ngororero, twubaka ku Kirinda muri Karongi, haza ku Kanyaru ka Nyaruguru, kuri Nyabarongo ya Nyarugenge, aho Nyabarongo ihurira n’Akagera. Ibyo ni ibimenyetso byagiye bishyirwaho, ni yo mpamvu twasabye ko na hano hashyirwa ikimenyetso ku buryo abaturage ba hano na bo bajya bagira aho bibukira.”
Mu Karere ka Bugesera haherutse gushyingurwa indi mibiri 52.















