BREAKING

Amakuru

Umurage ku Bato: U Rwanda ruzima, rutazima!

Ubutumwa bwa Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame

Imyaka 32 irashize ariko bisa nk’aho ari ejo!
Bato bacu, uyu munsi nifuje kongera kwandika, mbatekerezaho by’umwihariko.
Umubyeyi wese akora ibiri mu bushobozi bwe ndetse n’ibirenze, ngo arinde abe kumva ijwi n’ibikorwa by’inabi!
Bana bacu, 32 irashize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urugamba rwo kuyihagarika.
Mbega ukuntu twifuzaga ko urugamba rwo kuyirwanya rurangirana natwe!
Mbega ukuntu twizeraga ko imvugo “Jenoside ntizongere ukundi” ibaye ingiro ubuziraherezo!
Mbega ukuntu twari tumaze kwizera ko intugu zanyu, zitazaremererwa n’umutwaro w’aya mateka asharira ya Jenoside? Kandi ko intekerezo zanyu zitazasakurizwa n’imvugo mbi yakoreshejwe mu icuraburindi twaciyemo yuzuye urwango n’inabi!
Mbega byinshi byiza twatekerezaga bitakunze!
Imyaka 32 irashize! Imbaraga mbi zashakaga kuzimya igihugu cyacu hakabura gato ngo zibigereho, zakomeje kubaho, zongera kwisuganya, zongererwa ubushobozi n’amaboko! Zabohewe igishura kizifureba, n’abaturanyi n’inshuti zabo.
Ni nde wari gutekereza ko Umuryango mpuzamahanga ari wo wadutunga urutoki tuzira kwirwanaho ngo tubeho? Nyamara wirengagije ko hari n’abasabye imbabazi, ko bahisemo kurebera mu gihe ubuzima bwacu, igihugu cyacu, agaciro k’ikiremwamuntu; ubusanzwe bashyira imbere, byari mu kaga?
Nigeze kugira nti “Jenoside si ikamba twirata!” Ariko se ntibiteye isoni kubona Intwari zitanze ayo mahanga arebera, zigaharika Jenoside, zikongera kubaka igihugu giha bose uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ayo mahanga azishyira ku ntebe y’abashinjwa uyu munsi?
Izo ntwari zacu zirahorwa ko zikomeza kurinda amahoro yacu n’abadukomokaho, ngo tutazongera kugerwaho n’icuraburindi ryashegeshe abatubanjirije. Barahorwa ko bakomeje guharanira gusohoza isezerano rikomeye ry’uko Abanyarwanda batazapfa bwa kabiri.
Ni ibirego bidafite ishingiro!
Mbega agahomamunwa! Mbega uko ukuri kwahinduwe ibinyoma, bikaba ari byo bihabwa intebe! Kuvuga ko abatugejeje ku gihugu aho buri mwana ashobora kwiyumva nk’Umunyarwanda, aho twese turi Abanyarwanda, ari bo noneho baba ababiba urwango n’amacakubiri!
Ko abashyize ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo twese tubeho, ari bo uyu munsi bitwa abicanyi n’abakora ibya mfura mbi!
Mbega agahinda ko kubona abarokotse aribo bitirirwa ingengabitekerezo y’ababahekuye, bakabica, bakabagirira nabi!
Ngira ngo nta muto wo kuba atabona cyangwa atumva ibi bintu!
Twari tumenyereye ko inkuru z’ibinyoma zigoreka ukuri mu bihe byahise zagiraga ibihe byazo, bigasa n’ibikurikiza ingengabihe runaka, ariko ubu zisa nk’izihoraho. Hari ubwo usanga zivuzwe n’abo isi yita ibihangange mu ijwi riranguruye, ubundi ukumva zigabanyije umurindi.
Ibi bigatuma nongera kwibaza nti ni nde wari kubitekereza? Ni nde wari gutekereza ko hari ubwo tuzaba mu bihe nk’ibi?
Umuntu ntiyavuga ko ari impanuka. Bisa n’uruganda rw’ibinyoma rukora ubutitsa.
Kugera ku kuri bisaba imbaraga n’ubushake bwo kunyura mu mateka yacu akomeye kandi agoye gusobanukirwa.
Hagati aho, abashaka kugoreka aya mateka no gutesha agaciro ibimaze kugerwaho, bahimba inkuru zuzuye ibinyoma bakwirakwiza hose, ikibabaje kandi, hari benshi bagwa mu mutego wo kuzemera bakabayobya.
Ibi ariko ntimukwiye kubyemera! Mu Kinyarwanda, turabizi ko ibuye ryagaragaye riba ritacyishe isuka: Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, binyuze mu nyigisho z’urwango zatangwaga n’ubuyobozi, ndetse n’imyitozo ya gisirikare yigishaga kwica Abatutsi.
Jenoside yakozwe n’abantu benshi, ikorwa mu ruhame, ikorerwa ku misozi aho abaturanyi bishe abo babanaga kandi basangiraga; muri za kiriziya no mu nsengero, ariko cyane cyane yitabiriwe n’urubyiruko.
Nimuhumure ariko! Urubyiruko dufite uyu munsi ruratandukanye. Nkomeza kubitegereza nkababonamo gushishoza n’inyota yo gushaka ukuri. Nubwo hari urusaku rwinshi rw’amajwi ashaka kubayobya, namwe muritwararika, mugashishoza, ntimupfe kwemera ibyo muhawe byose nk’amakuru.
Nzakomeza kwizera ubushishozi bwanyu n’umutima wanjye wose.
Ntabwo tuvuga ngo “Ntibizongere Ukundi” kubera ko twizera ko ikibi cyacitse burundu, cyangwa kubera ko urugamba rwarangiye; tubivuga kuko twasobanukiwe ko tugomba guhora turwanya ubutitsa, icyo kibi cyagerageje kudutanya no kuturimbura ku isi.
Nta yandi mahitamo ahari!
Bana bacu, ntimuzemere ko iyo nkota y’amugi abiri ari yo yakomeza kugena ahazaza hanyu.
Birashoboka se ahari ko n’ubundi byari uburyarya? Indangagaciro zitugenga nk’ikiremwamuntu zikaba zitarigeze zigira agaciro, tukaba ari twe tutabimenye kare?
Dufite ubuyobozi bwiza, Leta y’Ubumwe idukangurira kwiyunga no gushyira hamwe, ngo tubashe kongera kwiyubaka.
Abarokotse Jenoside batanze imbabazi nka kimwe mu by’ingenzi bari basigaranye! Babigiriye bo ubwabo, abadukomokaho ndetse n’igihugu cyacu, ngo kitazabona ukundi ibyo babonye.
Tuzahora tubibashimira.
Hari benshi bashegeshwa n’amahitamo twafashe yo guharanira ejo heza! Bikaba nka wa wundi unegura inka n’icebe ryayo! Ndetse byinshi mu bikorwa, bikoma mu nkokora inabi bagambiriye! Ubanza bakwiriye kwitegura ko bizabavuna iteka, kuko ntiduteze kudohoka guharanira kubaho kandi neza kw’Abanyarwanda.
Nongera kwibaza kandi nti: None se Mana y’i Rwanda iyi si iragana he?
Muri iyi si, aho ukuri kwacu kubangamira abiyemeje kugoreka amateka yacu, wowe warokotse Jenoside, rubyiruko, Munyarwanda, ijwi ryawe ni ingenzi kurusha ibindi bihe byose.
Muri ibi bihe tugezemo, aho imvugo z’urwango n’ibinyoma bihabwa intebe, kwimenya, kwirwanaho no kurwana ku gaciro kacu ni intwaro ikomeye yo kwanga kongera gupfa! Kuko guceceka ntibibuza ugambirira inabi urugendo yateganyaga! Ahubwo biha urwaho uwifuza kugoreka amateka yawe no kuyahindura uko abyumva, bitewe n’uko yaramutse cyangwa n’inyungu yishakira.
Kuba turi mu gihugu cy’amahoro dukesha intwari zabiharaniye, ntibizigere biturangaza ngo dukure mu ruge. Urugamba rwacu ubu ni uru! Nk’uko abakurambere babidusigiye “Uzarwanire u Rwanda, n’ubundi twe tugira iherezo ariko u Rwanda rwo ntiruzima”.
Ntangira ubu butumwa navuze ko nubwo 32 ishize umuntu yumva ari nk’ejo! Natekereje ubu butumwa mu ijoro ribanziriza umunsi utangira icyumweru cy’icyunamo! Mbwandikana umutima uremereye, ariko nsanga ari ngombwa gukomeza ubu butumwa.

32 ishize yatweretse byinshi! Hari ibimenyetso twagiye tubona, ko igihe tutarebye neza hari uwatugarura mu mateka mabi. Icyo gihe twaricaraga tugashaka umuti tukawunywa twese kandi tukabitsinda!

32 ishize twahanganye n’ihungabana rikomeye, kugendera ku bikomere tukubaka kandi byose mu bumwe bwacu budakuka.

32 yabaye igihe cyo kubaka inzego, umuryango wongera kugira icyanga cyo kubaho n’abana bavuka bagakura neza, tugahererekanya ubumwe n’ ubudaheranwa.

32 ishize, uwavutse icyo gihe ubu ni umubyeyi na we! Ni umuyobozi na we!

32 ishize yabaye imyaka yo guhamya intego n’icyerekezo cyo kubaka u Rwanda ruzima rutazima. Ariko na none ni igihe gito cyane cyane ko twe twabanje kurwana n’ibikomeye ndetse na n’ubu!

Ntitukibeshye rero ngo twirare: ku mugabane wacu no hirya no hino ku isi, hari byinshi biteye impungenge.
Ubugizi bwa nabi buragenda bumenyerwa, bugafatwa nk’imigirire isanzwe.
Benshi bayoborwa no guharanira inyungu zabo bwite.
Ibi ni ibihe bidasanzwe, ariko tugomba kumenya uko tubyitwaramo neza.
Ni byo koko, uko tugeze mu gihe cyo Kwibuka, abakomerekejwe n’ayo mateka bongera kuremererwa. Bakongera kugorwa cyane na yo, kandi ni ko isi na yo irushaho kuba ahantu hadaha agaciro ayo mateka.
Turabibona. Turabibona iyo musabwa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye koroshya ijwi, kugabanya uburemere bw’ububabare bwanyu n’ibikomere mwatewe n’ayo mateka.
Kuri mwe mwarokotse Jenoside, mutwaye umutwaro uremereye! Bisa nk’aho kwibuka ku mugaragaro, bihungabanya ituze ry’abakomeza guhitamo kurebera no kugoreka ukuri kw’ayo mateka.
Icyo gitutu kigenda kiyongera kikazavamo guceceka. Uko guceceka nta mahoro yemwe nta n’ikindi cyiza byazana, usibye kongera guha umwanzi icyuho cyo kudusonga no gusibanganya ibimenyetso.
Ibi tugomba kubyanga dushize amanga. Bisaba ubutwari budasanzwe kuri buri muntu warokotse Jenoside, ngo abashe kuvuga akaga yanyuzemo. Uwo ni umwe
mu misingi ikomeye igihugu cyacu cyubakiyeho. Izo mbaraga z’umutima zo kwirenga.
Turiho kuko namwe muriho. Turiho kuko mwemeye gukora amahitamo akomeye yo KUBAHO.
Rubyiruko, mukeneye kuba maso mukagira ubushishozi,
Bana b’u Rwanda muzumva kenshi ababavuga, bavuga amateka bayagoretse, bakoresheje ibinyoma byatekerezanijwe ubuhanga budasanzwe.
Mwe bato, mumenye ko ukuri nubwo tuvuga ko guca mu ziko ntigushye, ndetse igihe cyose gutsinda umwijima, ariko ntikwirwanirira. Bisaba abantu bahaguruka bakagushyira ahagaragara, bakoresheje ubwenge n’ubushishozi, kuko abarwanya ukuri bahora bashakisha uko bayobya abantu.
Bakomeza guhimba amayeri mashya ajyanye n’ibihe n’izindi nyungu babifitemo ariko ntibacogora. Uko ni na ko barushaho gushakisha imbuga zitandukanye bavugiramo basakaza ibinyoma byabo, ndetse uburemere n’ingaruka bigira ku bantu na byo birushaho kwiyongera no kugira ubukana.
Natwe ariko ntitwicaye turebera, turakura kandi dutera imbere. Tugomba kunoza no gukomeza kuvugurura uburyo tuvugamo, tugaragaza ukuri kwacu no kurinda ubusugire bw’u Rwanda.
Babyeyi b’u Rwanda, abato n’abakuru,
Twe nk’ababyeyi, tugomba kurera no gutoza urubyiruko ruzirikana rukanaha agaciro Kwibuka, ariko ntibigarukire aho gusa. Tugomba kurera urubyiruko rusobanutse, rubasha kubaza, gusesengura, gushishoza, rukagenzura ukuri kw’imvano y’amakuru bumva, kandi ruvuga rushize amanga, rufite n’ibimenyetso bifatika.
Tugomba kurera urubyiruko rufite umutima wo gukunda igihugu.
Twese tuzi aho igihugu cyacu cyavuye. Uyu munsi, turi kubaka u Rwanda twifuza. Intera n’itandukaniro biri hagati y’amateka mabi twanyuzemo n’ejo heza turi kubaka, bizakomezwa n’uko twubakira ku kuri, tukakurinda kandi iteka tukakuvuga uko kuri, ntitwemere kugira icyo duhindura.
Tuzi neza ko urwango n’amagambo aruherekeza bizakomeza kugaragara muri iki gihe cyo Kwibuka. Ubu tumaze kumenya uko biza, uko byigaragaza n’igihe bizira.
Iyo ayo majwi yongeye guhaguruka, turayumva tukayamenya kandi ntabwo tuyumva ducecetse, turayarwanya, dukoresheje ukuri kwacu.
Tuyarwanya duhitamo gukomeza gutwara no guhererekanya urumuri rw’icyizere n’amahoro. Urumuri rumurika kandi rukamurikira bose ku buryo ntaho umubisha yamenera.
Turibuka! Ntiturata igiti.
Uyu munsi turiho kandi tuzakomeza kwimana u Rwanda.
Abana bacu bazaba heza.
Iri ni isezerano kandi ni n’igihango dufitanye n’igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Mpore Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts