Bwa mbere igiciro cy’ akaganguru ka peteroli cyazamutse kirenga $126
Igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga cyazamutseho 7%, kigera hejuru ya $126 ku kagunguru, biba ubwa mbere kibaye kuri uru rwego kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.
Iri zamuka ryagaragaye kuri uyu wa Kane, tariki 30 Mata 2026, nyuma y’amakuru avuga ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri kuganiriza Perezida Donald Trump ku ngamba nshya zishobora gufatirwa Iran, nyuma yo kwinangira ikanga gufungura inzira ya Hormuz.
Amakuru yatangajwe na Axios avuga ko itsinda riyoboye ibikorwa bya Amerika ku kibazo cya Iran ryaba ryateguye ibitero bikomeye kuri iki gihugu, nyuma y’uko ibiganiro byari biri gukorwa bikomeje kugenda bigorana.
Mu byo ibyo bitero bivugwa ko bigamije harimo gufungura inzira ya Hormuz, inyuzwamo hafi 20% bya peteroli icuruzwa ku Isi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo iratangaza kuri aya makuru y’ibitero bivugwa ko iri gutegura.
Aya makuru akimara kujya hanze, igiciro cya peteroli cyahise kizamuka kigera kuri $126 ku kagunguru. Mbere y’uko intambara yo muri Iran itangira, akagunguru kamwe ka peteroli kaguraga hejuru gato ya $70.
Bwa mbere igiciro cy’ akaganguru ka peteroli cyazamutse kirenga $126.









