BREAKING

Imyidagaduro

Umuhungu wa Jose Chameleone agiye kwibaruka imfura

Abba Marcus Mayanja, umuhungu mukuru wa Jose Chameleone wamamaye mu muziki wa Uganda, ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye mu minsi iri imbere.

Ni amakuru yahishuwe n’inkumi benda kubyarana yifashishije imbuga nkoranyambaga, igasangiza abayikurikira amashusho yayo na Abba Marcus Mayanja bishimanye.

Ni amashusho uyu mukobwa yasangije abamukurikira nyuma y’iminsi agaragaje ko amaze igihe atwite inda y’ibyumweru 19.

Uyu musore ni imfura ya Jose Chameleone na Daniella Atim, batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2025.

Nyuma Daniella Atim yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye, ndetse ni na ho Abba Marcus Mayanja ari kuba.

Uretse kuba ari umwana w’icyamamare Abba Marcus Mayanja yagerageje imikino irimo uwo koga yanegukanyemo imidali myinshi akiri umwana ndetse yanagiye agerageza iby’umuziki ariko byo ntiyabiha umwanya uhagije.

Amakuru y’uko uyu musore yaba yitegura kwibaruka imfura ye, akuraho ibyari byavuzwe mu 2023 ko Abba Marcus Mayanja yaba ari mu rukundo na Mitchelle Kaddu, umukobwa wa Desire Luzinda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhungu wa Jose Chameleone aritegura kwibaruka imfura ye

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts