BREAKING

ImyidagaduroUbutabera

Umunyamakuru DC Clement agiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Niyigaba Clement, wamamaye mu myidagaduro y’u Rwanda nka DC Clement, ategerejwe kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2026, aho azaburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Amakuru avuga ko DC Clement azitaba uru rukiko nyuma y’igihe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 8 Mata 2026.

Ku ikubitiro, akurikiranyweho ibyaha bitanu, birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

Nubwo ibi byaha ari byo byatangiranye na dosiye, amakuru avuga ko hari n’ibindi byigeze gutangazwa n’RIB ko bikiri mu iperereza.

DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mbere yo kwimurirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo, aho akomeje gukurikiranirwa.

Urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzaba ari intambwe ya mbere mu rugendo rw’ubutabera kuri dosiye ye, mu gihe hategerejwe kumenya icyemezo cy’urukiko ku birebana n’ifungwa rye

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts