Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe n’Igikomangoma Oheneba Yaw Otchere akaba intumwa y’Umwami wa Ashanti muri Ghana.
Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Oheneba Yaw Otchere ku gicamunsi cyo ku wa 20 Mata 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.
Itangazo, Village Urugwiro yashyize hanze rikomeza rigira riti “Ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Ashanti, by’umwihariko ku kwagura amahirwe ari mu bucuruzi, ishoramari n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.”
Ubwami bwa Ashanti buri mu bugera kuri 16 buri muri Ghana. Ubu bwami buri mu bukomeye mu mateka ya Ghana no muri Afurika y’Uburengerazuba. Bwakomeye cyane mu kinyejana cya 18 na 19.
Ubwami bwa Ashanti buherereye rwagati muri Ghana, bukabarirwa ubuso burenga kilometerokare ibihumbi 24.
Abo muri ubu bwami, babarizwa mu bwoko bw’Aba-Akan bashinze ubu bwami ahagana mu 1600. Bwashyizweho n’Umwami Osei Tutu.
Kumasi ni umurwa mukuru w’Ubwami bwa Ashanti. Ni umujyi ufatwa nk’ukomeye cyane mu bijyanye n’umuco n’amateka ya Ghana.
Ubu Ubwami bwa Ashanti buyoborwa n’Umwami Otumfuo Nana Osei Tutu II. Ni umwami wa 16 uyoboye ubu bwami. Aba azwi nka ‘Asantehene’.
Asantehene ni umuyobozi mu bya politiki no mu by’imyemerere w’abaturage ba Ashanti. Icyakora nta mwanya wa politiki ahabwa muri Guverinoma ya Ghana.
Umwami Otumfuo Nana Osei Tutu II yatangiye kuyobora ubu bwami ku wa 26 Mata 2029 nyuma y’uko nyirarume Otumfuo Opoku Ware II yitabye Imana.
Umwami Otumfuo Nana Osei Tutu II ari mu bubashywe cyane muri Ghana haba mu bijyanye n’umuco no mu buyobozi bwa Ghana bw’uyu munsi, kuko afatwa nk’ikimenyesto cy’ubumwe bw’abo muri Ashanti.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu, ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo biri mu by’ingenzi biteza imbere ubukungu bw’Ubwami bwa Ashanti.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Ashanti, bwiyongera ku mubano warwo na Ghana, ubu bwami bubarizwamo, usanzwe uhamye.
U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano.
Bifite kandi ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.
U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.












