BREAKING

AmakuruPolitikiUbukungu

U Rwanda na Botswana byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana, yavuze ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ibihugu byombi agamije gukuraho imbogamizi abaturage bahuraga na zo no guteza imbere ubuhahirane n’ishoramari.

Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Perezida Kagame rwatangiye ku wa 6 Gicurasi 2026. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama, yakiriwe na Perezida wa Botswana, Duma Boko.

Perezida Kagame na Perezida Boko bagiranye ibiganiro byihariye, byakurikiwe n’ibindi byahuje abayobozi bakuru b’ibihugu byombi mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Nyuma y’ibi biganiro, u Rwanda na Botswana byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ayo kwirinda gusoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri hagati y’ibihugu byombi.

Hashyizwe kandi umukono ku masezerano yo gukuriranaho visa ku baturage b’ibihugu byombi, ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we, Perezida Duma Boko, ku buryo yamwakiriye, agaragaza ko umubano hagati y’u Rwanda na Botswana udashingiye gusa ku bucuti ahubwo ko ushingiye ku ntego zihuriweho z’iterambere.

Ati: “Ibyo bigaragarizwa mu buryo dukorana ndetse n’uburyo tuba dushishikajwe n’umusaruro ufatika.”

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano agamije gukuraho imbogamizi abaturage bahura na zo no gushyiraho uburyo bwiza butanga icyizere mu bijyanye n’ishoramari n’ubundi bufatanye.

Yanashimye uburyo Botswana icunga umutungo kamere wayo, cyane cyane amabuye ya diamant, agaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubuyobozi bufite icyerekezo.

Ati: “Botswana yakomeje kugaragaza ibyo ubuyobozi bufite intego bushobora kugeraho. Uburyo mucungamo umutungo kamere wanyu by’umwihariko Diamants, bigaragaza uko mushyiramo ingufu mu kugumana agaciro kayo mukabihinduramo inyungu zifatika ku baturage.”

Perezida Kagame yavuze ko ubu buryo ari bwo u Rwanda rwifuza gukomeza gushyigikira, anashimira Botswana uburyo ishyira imbaraga mu guteza imbere ubuzima ndetse no kubaka ubushobozi mu bijyanye no gukora imiti.

Ati: “Botswana iri gutanga ibikenewe imbere mu gihugu ari na ko igira uruhare rukomeye mu kwigira k’umugabane. Perezida, ubufatanye bwacu buri mu nzira nziza. Ubufatanye mu nzego nk’ubutabera n’umutekano ukomeje guhama ndetse turi kubwagurira mu nzego zirimo ubucuruzi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibikorwa bikomeje kugerwaho muri uru ruzinduko, cyane cyane hagati y’inzego zitandukanye, bigaragaza amahirwe nyayo y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ati: “Ibyo twemeranyije aha bigomba kuvamo umusaruro ufatika mu buzima bw’abaturage bacu. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo gupima umusaruro.”

Yanashimiye Botswana ku mitegurire myiza y’imikino ya World Athletics Relays ndetse n’uburyo yitwayemo neza, aho yegukanye umudali wa zahabu mu bagabo.

Ati: “Ni umusaruro uteye ishema bitari kuri Botswana gusa ahubwo ku mugabane wose.”

Muri uru ruzinduko kandi, Rwanda Development Board yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’urwego rwa Botswana rushinzwe iterambere. Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azasura Diamond Trading Company Botswana, ikigo gicuruza diamant giherereye mu Murwa Mukuru wa Botswana, Gaborone.

U Rwanda na Botswana byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts