BREAKING

Mu mahangaPolitiki

Zelenskyy yasuye Serbia, igihugu cy’ incuti n’ Uburusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko igihugu cye gifite amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guhabwa buri kwezi missiles zo gukoresha muri gahunda zo kurinda ikirere, ariko ashimangira ko izo Ukraine ihabwa zidahagije ugereranyije n’ibikenewe mu guhangana n’ibitero by’u Burusiya.
Ibi Zelenskyy yabivugiye i Belgrade muri Serbia, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2026, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Zelenskyy yabajijwe ku bijyanye n’ubushobozi bwa Ukraine bwo kubona missiles zo guhangana n’ibitero by’ibisasu bya misile, cyane cyane mu gihe Ukraine ikomeje guhura n’ibitero bikomeye by’u Burusiya.
Yagize ati:

“Ni nde ufite missiles na sisitemu zo kurwanya ibisasu bya misile? Mbere na mbere ni uwabikoze, ari we Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ese bashobora kudufasha? Turimo kubikoraho. Ese bazaduha missiles buri kwezi? Yego, dufite amasezerano. Ese izi missiles zirahagije? Oya.”

Perezida Zelenskyy yasuye Serbia

Ukraine ikomeje gushaka ubufasha

Amagambo ya Zelenskyy aje mu gihe Ukraine ikomeje gusaba ibihugu biyishyigikiye kongera ubufasha bw’ibikoresho byo kurinda ikirere, nyuma y’uko ibitero by’u Burusiya byiyongereye.
By’umwihariko, Ukraine ikeneye missiles zikoreshwa muri Patriot air-defense systems, zifite akamaro kanini mu guhangana n’ibitero bya misile, birimo n’ibisasu bya ballistic.
Raporo ziheruka zigaragaza ko ikibazo cyo kubona izi missiles cyabaye ingorabahizi ku rwego mpuzamahanga. Intambara ya Amerika na Iran na yo yashyize igitutu ku bubiko bwa missiles za Amerika, mu gihe Washington ikomeje gukenera ibikoresho byinshi byo kurinda ingabo n’ibikorwa byayo byo mu karere.

Zelenskyy yabye ibihugu by’u Burayi na byo kubigiramo uruhare

Perezida wa Ukraine yavuze ko Amerika atari yo yonyine ishobora gufasha igihugu cye. Yagaragaje ko Ukraine iri mu biganiro n’ibihugu by’i Burayi kugira ngo ibone izindi missiles zo kongera ubushobozi bwo kurinda ikirere.
Yavuze ko u Budage na Poland bishobora kugira uruhare rukomeye mu gufasha Ukraine kubona ibikoresho ikeneye, mu gihe ibindi bihugu na byo bikomeje gutanga ubufasha uko bishoboye.

Zelensky yatangaje ko n’ ubwo Amerika ibaha intwaro buri kwezi, ariko zidahagije ngo batsinde Uburusiya

Gusura Serbia mu gihe intambara ikomeje

Uru ruzinduko rwa Zelenskyy muri Serbia ni urw’ingenzi mu rwego rwa dipolomasi, kuko Serbia ari kimwe mu bihugu by’i Burayi bikomeje kugirana umubano ukomeye n’u Burusiya, nubwo na cyo cyagiye gitanga ubufasha butandukanye kuri Ukraine.
Zelenskyy yahuye na Perezida Vučić i Belgrade mu biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, umutekano ndetse n’ubufatanye hagati ya Ukraine na Serbia. Ni uruzinduko rwa mbere rwa Zelenskyy muri Serbia nk’umukuru w’igihugu.

Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić.

Mu gihe imirwano hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje, ikibazo cyo kubona missiles zihagije zo kurinda ikirere cyabaye kimwe mu bibazo bikomeye Kyiv ihanganye na byo.
Kuri Zelenskyy, amasezerano yo guhabwa missiles buri kwezi na Amerika ni intambwe ikomeye, ariko ngo ntahagije kugira ngo Ukraine ibashe gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho byo kurinda ikirere.

Zelenskyy yasuye Serbia, igihugu cy’ incuti n’ Uburusiya

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts