Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya Peace Cup Rwanda 2026, ihita ikatisha itike y’umukino wa nyuma ibikesheje igitego cyo hanze yari yatsinze mu mukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Umukino watangiye amakipe yombi akinira cyane hagati mu kibuga ndetse anagaragaza gukinana imbaraga nyinshi, ibintu byatumye habamo amakosa menshi ku mpande zombi.
Ku munota wa 10, Gorilla FC yabonye coup franc nziza nyuma y’ikosa ryakorewe Akayezu Jean Bosco, ariko Mosengo Tansele ayitera mu rukuta.
Nyuma yaho, Ndikumana Asman yagerageje ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Nshimiyimana Emmanuel awukuramo awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Rayon Sports yakomeje gusatira ibinyujije cyane ku mipira y’imiterekano yaterwaga na Tony Kitoga.
Ku munota wa 39, Gorilla FC yari ibonye igitego nyuma y’ubwumvikane buke hagati ya ba myugariro ba Rayon Sports n’umunyezamu, ariko Nshimiyimana Emmanuel yongera gutabara ikipe ye.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagaragaje kwiharira umukino no gushaka uburyo bwo kubona igitego.
Ku munota wa 58, Ndikumana Asman yahawe umupira mwiza na Tambwe Gloire, arekura ishoti rikomeye ariko rinyura hanze gato y’izamu.
Impinduka zakomeje ku mpande zombi aho Gorilla FC yakuyemo Rutonesha Hesbon igashyiramo Chancelor Ndong Mengue, mu gihe Rayon Sports yashyizemo Sindi Paul Jesus asimbuye Mugisha Didier.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko Rayon Sports ikomeza ku mukino wa nyuma kubera igitego cyo hanze yatsindiye mu mukino ubanza.
Kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’Ebyiri, APR FC iracakirana na Etincelles FC mu mukino wo kwishyura wa 1/2, nyuma y’uko umukino ubanza warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze ibitego 3-1.













