BREAKING

AmakuruPolitiki

Paul Kagame asanga nta wundi uzakiza Afurika uretse Abanyafurika ubwabo

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta gihugu cyangwa undi muyobozi uwo ari we wese ku Isi ushobora gukemura ibibazo Afurika ifite, ashimangira ko ibisubizo birambye bizaturuka ku bufatanye n’ubushake bw’Abanyafurika ubwabo.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026 i Nairobi mu nama yahuje Ubufaransa n’ibihugu bya Afurika, yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi.

Mu kiganiro cyahuje abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bikomeye, hibanzwe ku ruhare rw’inganda zitangiza ibidukikije ndetse n’iterambere ry’ingufu zigezweho.

Abandi bayobozi bari muri icyo kiganiro harimo William Ruto, Emmanuel Macron, John Dramani Mahama, Mamady Doumbouya na Abiy Ahmed Ali.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze igihe kinini ihabwa amasezerano menshi ariko ntashyirwe mu bikorwa uko bikwiye.

Ati: “Amasezerano menshi yagiye atangwa kuri Afurika, ariko bikarangira adashyizwe mu bikorwa ngo agire icyo atanga gifatika. Ibi ni akarengane? Yego. Ariko ku rundi ruhande, nk’Abanyafurika tugomba gufata inshingano mbere y’undi wese.”

Yakomeje agaragaza ko nta kindi gihugu kizaza gukiza Afurika ibibazo ifite, ahubwo ko ari inshingano z’Abanyafurika ubwabo.

Ati: “Nta muyobozi wo ku Isi, uko igihugu cyaba ari igihangange kose, uzacungura umugabane wacu. Ibiganiro nk’ibi bikwiriye kutwibutsa ko binyuze mu bufatanye twarenga inzitizi zose ziri imbere.”

Iyi nama yahurije hamwe abayobozi bo muri Afurika n’u Bufaransa yari igamije gushaka uburyo bushya bwo gukorana hashingiwe ku nyungu rusange n’iterambere rirambye.

Ku ruhande rw u Bufaransa, Perezida Macron yavuze ko igihugu cye kitagifata Afurika nk’aho ari “akarima kacyo”, ahubwo ko gishyize imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane no kunganirana.

Ati: “Uyu ni umugabane ntagishaka ko u Bufaransa bubona nk’akarima kabwo, aho abashoramari bumva ko bafite uburenganzira bwose cyangwa bakizera amasezerano kubera ko ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa.”

Perezida Macron yavuze kandi ko imyumvire y’uko u Bufaransa bushobora gushyiraho cyangwa gukuraho ubutegetsi muri Afurika yarangiye kuva yajyaho mu 2017.

Yashimangiye ko igihugu cye gishyigikiye ubufatanye buzana inyungu ku mpande zombi kandi bwubahiriza ubwigenge n’ubusugire bw’ibihugu bya Afurika.

Mu rwego rwo gukomeza ubwo bufatanye, Emmanuel Macron yatangaje ko u Bufaransa b u teganya gushora miliyari 27 z’Amadolari ya Amerika muri Afurika, cyane cyane mu nzego z’ingufu n’ikoranabuhanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts