Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2025/2026, wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri.
Uyu mukino wari uwa 110 uhuje aya makipe y’amakeba, waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi n’uburyo bwinshi bw’ibitego.
Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 32, ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Asman, nyuma y’iminota myinshi yari imaze isatira ndetse inarusha APR FC mu mukino.
Ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports ntibyatinze, kuko ku munota wa 39 APR FC yahawe penaliti nyuma y’ikosa rikorewe Byiringiro Jean Gilbert, maze Djibril Ouattara ayinjiza neza, amakipe yombi anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagerageje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi, ibona amahirwe arimo koroneri ebyiri zikurikiranye ndetse n’imitwe itewe na Tshimanga ariko ntiyagira icyo itanga.
APR FC na yo yakoze impinduka zitandukanye zirimo kwinjiza Denis Omedi na Mamadou Sy, mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi, gusa na yo ntiyashoboye kubona igitego cy’intsinzi.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, igisubizo kitanyuze Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo igumane icyizere cyo kwegukana igikombe.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 48, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56.
Kunganya uyu mukino bishyira Rayon Sports mu mwanya utoroshye mu rugamba rw’igikombe, mu gihe hasigaye imikino mike ngo shampiyona irangire.












