Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse umusifuzi wo ku ruhande Nsengiyumva Jean Paul amezi 12 nyuma yo kugaragaraho imyitwarire idahwitse, irimo gukubita umugeri myugariro wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux.
Uyu musifuzi kandi yahanishijwe guhagarikwa imikino itanu kubera kutayobora umukino uko bikwiye.
Ibi byemezo byafashwe nyuma y’inama ya Komisiyo ishinzwe Imisifurire yateranye ku wa 4 Gicurasi 2026, igasuzuma imikino yo ku munsi wa 29 wa BK Pro League, by’umwihariko umukino wahuje Mukura VS na Rutsiro FC wabereye i Huye ku wa 3 Gicurasi 2026.
Nshimiyimana Rémy Victor na we yahagaritswe
Undi musifuzi wafatiwe ibihano ni Nshimiyimana Rémy Victor wari umusifuzi wo hagati muri uwo mukino, wahagaritswe imikino itanu kubera imiyoborere mibi yagaragaje.
Komisiyo yasanze yakoze amakosa akomeye arimo
Gutanga penaliti ebyiri zitarizo kuri Rutsiro FC no kutayobora umukino mu buryo bukwiye
Komisiyo ishinzwe Imisifurire yatangaje ko yifashishije amategeko agenga abasifuzi (Règlement du Statut d’Arbitrage 2026), raporo ya komiseri w’umukino n ‘amashusho yafashwe kuri uwo mukino
Ku bijyanye na Nsengiyumva Jean Paul, Komisiyo yemeje ko imyitwarire ye idahuye n’inshingano z’umusifuzi, cyane cyane igikorwa cyo gukubita umukinnyi, ari na byo byatumye ahanishwa igihano cy’amezi 12.










