BREAKING

Kwibuka

Akagera Business Group na Toyota Rwanda bibutse abazize Jenoside

Abayobozi n’abakozi b’ibigo bya Akagera Business Group na Toyota Rwanda, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’abahoze ari abakozi b’Ikigo ‘La Rwandaise’, basabwa kurwanya ingengabitekerezo yayo kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Kuva mu 2010, Akagera Business Group na Toyota Rwanda byifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abahoze ari abakozi b’ibi bigo byombi bikitwa ‘La Rwandaise’, mu rwego rwo kwimakaza ubumwe ndetse no guha agaciro abayizize no kwimakaza ubudaheranwa.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. Abacyitabiriye bakomereje mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho baremeye imiryango ibiri yo mu tugari twa Gahanga na Kagasa, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Nyuma y’aho bakomereje aho ibyo bigo bikorera i Karuruma mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, ahabereye ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubushakashatsi muri MINUBUMWE, Dr Rutayisire Théoneste, yasobanuye amateka yaranze u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni, mu bukoloni kugeza kuri repubulika ya kabiri yasohoje umugambi wo kurimbura Abatutsi mu 1994.

Ati “Jenoside ntabwo ishobora kuba ari impanuka ahubwo iba yateguwe nk’uko byagenze mu 1994, yarateguwe irigishwa mu myaka irenga 30.”

Yavuze ko uretse kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe igihe kirekire, yashyizwe mu bikorwa n’inzego zitandukanye zirimo n’abacuruzi bari bafite ibigo by’ubucuruzi bikomeye.

Ati “Kimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, abari inyuma y’umugambi wo gukora Jenoside mu Rwanda ntabwo ari Abanyapolitike gusa bayigizemo uruhare kubera ko harimo n’abacuruzi n’abashoramari bakomeye.”

“Mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hakoreshejwe imbaraga za politiki ndetse n’ingufu z’amafaranga, bategura uwo mugambi babonye ubufasha bw’ubutegetsi bwari buriho, bamwe muri bo bahabwa inguzanyo mu ma banki y’ubucuruzi kugira ngo ubucuruzi bwabo bukomere, nabo nibamara gukomera bazakoreshe imbaraga zabo kugira ngo bazashyigikire gahunda yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abitabiriye iki gikorwa bumvise ubuhamya bw’umukozi mu kigo cya Akagera Business Group, Gasore Gilbert warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Cyangugu, Komini Kimbogo ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mwururu.

Gasore yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 16, ashimangira ko yagiye abona ibimenyetso by’uko yategurwaga aho mu 1993 bari baratangiye gucura intwaro zifashishijwe mu kwica imbaga y’Abatutsi mu gace bari batuyemo.

Ati “Abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ntabwo ari ibyo kubera ko iwacu twari duturanye n’umugabo witwaga ‘Byabeyi’ wari ushinzwe akazi ko kubaza amacumu, amahiri akayakwikiramo imisumari. Ni ukuvuga ngo yajyaga mu mashyamba yirirwa ashaka ibiti yifashishaga mu gukora izo ntwaro.”

Yavuze ko ibyo yabikoreraga ku musore witwa Rukeratabara Théodore wari waramuhaye akazi ko gukora izo ntwaro ndetse izo nizo zagize uruhare mu kwica Abatutsi bari batuye muri aka gace.

Mukanizeyimana Solange uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo, yibukije amateka ya La Rwandaise mu gihe cya Jenoside, avuga uburyo Interahamwe zasahuye imodoka zari muri bubiko bw’iki kigo buherereye Karuruma, ibyashegeshe iki kigo.

Yashimiye abashoramari b’ibigo byombi uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashoye imari mu Rwanda bigatuma Abanyarwanda benshi babona akazi muri ibi bigo.

Ati “Ndashimira abayobozi bacyo bahereye ku busa kubera ko Interahamwe zari zarasahuye ibintu byose zigera naho zisahura n’ikinyoteri cyaguraga amafaranga make.”

Depite Murora Beth yibukije abakozi b’ibigo byombi biganjemo urubyiruko ko bakwiriye kugira uruhare mu guhangana n’abakomeza gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo.

Ati “Ndashaka kubibutsa ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ubu rusigaye ku mbuga nkoranyambaga z’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rero mukwiriye kwiga amateka yacu kugira ngo mujye mubasha kubasubiza.”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts