BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yageze muri Tanzania

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Tanzania kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026 mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rukurikiye urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2026, rugamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Dar es Salaam na Minisitiri Mahmoud Thabit Kombo hamwe n’itsinda bari kumwe.

Mu bamuherekeje harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Amb. Gen. Patrick Nyamvumba, ndetse n’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Stéphanie Nyombayire.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame agirana ibiganiro na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bukungu, ubucuruzi n’umutekano.

Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri Mahmoud Thabit Kombo

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts