BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakeje umubano w’ u Rwanda na Tanzania, asaba ibihugu byo mu karere kunga ubumwe.

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wamwakiriye i Dar es Salaam, ashimangira ko ibiganiro bagiranye bigamije kurushaho gushyira imbaraga mu mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ibi Umukuru w’ Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Tanzania, aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Samia Suluhu Hassan, bakagirana ibiganiro byahuje abayobozi b’impande zombi, harimo n’inzego za ba Minisitiri.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yagaragaje ko Tanzania ari umufatanyabikorwa ukomeye ku bukungu bw’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ubwikorezi.
Yatanze urugero rw’icyambu cya Dar es Salaam, gikoreshwa cyane n’u Rwanda mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga, ashimangira ko kigira uruhare rukomeye mu korohereza ubucuruzi.
Yagize ati:
“Mu myaka myinshi ishize, twateje imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubucuruzi n’ubwikorezi. Twaganiriye uko twakubakira kuri uwo musingi, mu guharanira kongera ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu.”
Perezida Kagame yongeyeho ko bishimira intambwe imaze guterwa, kandi ko bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho.

Gusaba ubumwe bw’akarere

Perezida Kagame yibanze kandi ku kibazo cy’umutekano n’imibanire mpuzamahanga, agaragaza ko mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bya politiki mu turere dutandukanye, ibihugu byo mu karere bikwiye kurushaho gushyira hamwe.
Yagize ati:
“Muri iki gihe hari ibibazo bya politiki hirya no hino ku Isi, Akarere kacu gakwiye kuba kiteguye kandi kagashyira hamwe, mu cyerekezo gihuriweho cy’iterambere n’imikoranire.”
Yanashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere ubufatanye na Tanzania, hagamijwe iterambere rirambye ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Ubufatanye mu bukungu n’ishoramari

Perezida Samia Suluhu Hassan na we yashimye uruzinduko rwa Perezida Kagame, agaragaza ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere.
Yagaragaje ko ubucuruzi bukomeje kwiyongera, aho kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo 42 by’Abanyarwanda byashoye imari muri Tanzania bifite agaciro ka miliyoni 325,5$, bikaba byarahaye akazi abarenga 2.225.
Ku rundi ruhande, abashoramari bo muri Tanzania na bo bakomeje gushora imari mu Rwanda, mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubwikorezi, imari n’ubukerarugendo.

Umushinga wa gari ya moshi Isaka–Kigali

Mu biganiro byabaye, hanagarutswe ku mushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, umaze imyaka irenga 20 utegerejwe.
Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko uwo mushinga uzafasha kwihutisha no kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi ndetse n’akarere muri rusange.
Uyu muhanda uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali, aho uzanahuzwa n’ibikorwaremezo birimo icyambu cya Dubai Ports kiri i Kicukiro, ndetse ukazagera no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Ibindi byaganiriweho

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kandi ku mishinga ihuriweho irimo urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuza u Rwanda, u Burundi na Tanzania, ndetse n’izindi ngingo zijyanye n’umutekano, amahirwe y’ishoramari n’iterambere ry’akarere.
Perezida Kagame yanashimiye Abanya-Tanzania bagize uruhare mu bikorwa by’ubutwari n’ubugwaneza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts