BREAKING

AmakuruPolitiki

Abayobozi bitabiriye Africa CEO Forum batangiye kugera i Kigali

Perezida wa Guinée-Conakry Mamadi Doumbouya na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé bageze mu Rwanda aho bitabiriye Africa CEO Forum 2026, inama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no mu bindi bice by’Isi.

Iyi nama iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.

Ubwo Robert Beugré Mambé yageraga ku Kigali International Airport kuri uyu  wa 12 Gicurasi 2026, yakiriwe na Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Mu ijoro ryo kuri uyu munsi kandi, Mamadi Doumbouya na we yageze i Kigali, yakirwa na Minisitiri w’ Ingabo Juvenal Marizamunda wari uherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru ww’ Ingabo Gen Mubarakh Muganga, n’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ Igihugu CG Felix Namuhoranye, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Africa CEO Forum 2026 ni inama mpuzamahanga izenguruka mu bihugu bya Afurika, ikaba igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu nyuma yo kwakirwa bwa mbere mu 2019 ndetse no mu 2024.

Itegurwa na Jeune Afrique Media Group ifatanyije na Rainbow Unlimited, sosiyete yo mu Busuwisi izobereye mu gutegura inama zikomeye zirebana n’ubukungu n’ishoramari.

Iyi nama ihuriza hamwe abantu bafite ijambo rikomeye mu rwego rw’abikorera muri Afurika, barimo abayobozi b’ibigo bikomeye, abacuruzi, abashoramari n’abanyapolitike.

Mu mabwiriza yayo, ikigo cy’ubucuruzi cyemererwa kwitabira kigomba kuba nibura cyinjiza miliyoni 20 z’amayero ku mwaka.

Robert Beugré Mambé yakiriwe na Minisitiri Jean-Damascène Bizimana

 

 

Perezida Doumbouya yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum

Perezida Mamadi Doumbouya yakiriwe na Minisitiri w’ Ingabo Juvenal Marizamunda

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts