BREAKING

Imikino

African Athletics Championships 2026: Imanizabayo Emeline yegukanye umudali wa Zahabu

Imanizabayo Emeline yanditse amateka yegukana umudali wa Zahabu muri African Athletics Championships 2026 iri kubera i Accra muri Ghana, aba umukinnyi wa mbere w’u Rwanda wegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore basiganwa metero 5.000.

Iyi Shampiyona Nyafurika iri kuba ku nshuro ya 24 kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 17 Gicurasi 2026, yitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika. U Rwanda rwitabiriye rufite abakinnyi bane bazahatana mu byiciro bitandukanye.

Imanizabayo ni we Munyarwandakazi wa mbere winjiye mu kibuga, maze asoza isiganwa rya metero 5.000 akoresheje iminota 23, amasegonda 25 n’ibice 92, ahita yegukana umudali wa Zahabu.

Yakiriwe n’ishimwe ryinshi nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Samia Hassan wo muri Djibouti wakoresheje iminota 23, amasegonda 26 n’ibice 24 ndetse na Zeyen Ayelegn wo muri Ethiopia wabaye uwa gatatu akoresheje iminota 23, amasegonda 30 n’ibice 55.

Uyu mudali wa Zahabu ni uwa mbere u Rwanda rubonye muri iki cyiciro muri Shampiyona Nyafurika, ndetse unakomeza kongera izina rya Imanizabayo Emeline mu bakinnyi b’abagore bari kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mikino ngororamubiri.

Nyuma y’isiganwa, Imanizabayo yavuze ko yishimiye cyane intsinzi yabonye, ati: “Ndishimye cyane, ndumva bindenze. Mbere y’isiganwa, nibwiye ko ngomba gutsinda kandi ndashimira abatoza bamfashije kugera ku nzozi zanjye.”

Abandi bakinnyi b’u Rwanda bakiri muri iyi Shampiyona ni Umutesi Uwase Magnifique uzasiganwa metero 200, Niyonkuru Florence uzasiganwa metero 10.000 ndetse na Iribagiza Honorine uzasiganwa metero 800.

Uwitonze Claire na we yari mu bakinnyi bari biteganyijwe kwitabira iri rushanwa, ariko ntiyabasha kujya muri Ghana kubera imvune yagize.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts