Ku mugoroba wo ku wa 21 Ugushyingo 2025 nibwo hatangajwe uwegukanye ikamba rya Miss Universe 2025, ari we Fatima Bosch wo muri Mexique.
Uyu mukobwa yibukirwa ku buryo yitwaye neza mu bihe byakomeye ubwo Nawat Itsaragrisil, wari Umuyobozi wungirije wa Miss Universe Thailand yakiriye irushanwa, yamwibasiraga akamwise ‘umuntu utagira ubwenge’ tariki ya 5 Ugushyingo 2025. Byabaye ubwo yibazaga impamvu Miss Mexique atashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ibikorwa byose bijyanye n’irushanwa n’igihugu cyakiriye amarushanwa. Fatima yasubije ko yaje guhagararira igihugu cye kandi ko ibibazo by’abayobozi bo muri Mexique na Thailand bidakwiye kumureba.

Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo y’abakobwa bari bahatanye, bahise basohokana na Miss Mexique, bikarangira Nawat Itsaragrisil ahagaritswe mu nshingano ze.
Nyuma y’ibyabaye byose, Fatima Bosch yegukanye ikamba rya Miss Universe 2025, akurikirwa na:
- Veena Praveenar Singh (Thailand) – Igisonga cya mbere

- Stephany Abasali (Venezuela) – Igisonga cya kabiri

- Ma Ahtisa Manalo (Philippines) – Igisonga cya gatatu

- Olivia Yacé (Côte d’Ivoire) – Igisonga cya kane


Ku ruhande rw’u Rwanda, Solange Tuyishime Keita w’imyaka 42 yabaye Umunyarwandakazi wa mbere uhatanye muri Miss Universe. Nubwo atageze kure mu kwegukana ikamba, gusa yasoreje mu bakobwa 30 ba mbere. Yari aherutse gutangaza ko intego ye nyamukuru atari gutsinda, ahubwo ari ukwereka ko imyaka ari imibare, bityo agatinyura abagore bakuze kwitabira amarushanwa akomeye nk’aya.

Mexique yaherukaga kwegukana iri kamba mu 2020 ubwo ryegukanwaga na Andrea Meza, mu gihe umwaka ushize ryari ryegukanwe na Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark.









