BREAKING

Imyidagaduro

Arnaurd Robert Nganji: Umuhanzi wa Gospel wiyemeje gukiza imitima binyuze mu muziki

Arnaurd Robert Nganji ni umuhanzi wa Gospel wagaragaje impano n’ubuhanga mu bihangano byinshi yasohoye. Yatangiye urugendo rwe mu muziki mu mwaka wa 2019 mu Burundi, intego ye akaba ari ugukora umuziki w’Imana ugera kuri benshi kandi ukabafasha gukunda no kwegerana n’Imana.

Mu myaka amaze akora umuziki, Arnaurd Robert yamenyekanye kubera indirimbo ze zirimo “Ntibazi”, “Ndakunyotewe, Ta Fidelité”, “Uzokwama Uri Imana” yakoranye na Florianne, ndetse na “Hossana”, yasohotse mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani 2025.

Umuhanzi Arnaurd Robert Nganji

Indirimbo ye “Hosanna” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (audio) na Producer Ceduu B, mu gihe amashusho (video) yayo yakozwe na Director Kibo.

Kuva atangiye umuziki, Arnaurd Robert amaze gukorana n’abaproducer batandukanye  barimo Farley na Emery bo muri Kenya, Ceduu B, Kibo, Mshird, ndetse na Mark Kibamba.

Kuri ubu, Arnaurd ari gukora indirimbo zigize album ye ya mbere, ateganya gushyira hanze mu mwaka wa 2026. Avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu benshi no gushimangira ubutumwa bwo gukunda no kwegerana n’Imana.

Umuhanzi Arnaud Robert Nganji aherutse gusohora indimo yise Hosanna

Arnaurd Robert Nganji, ni umugabo wubatse, yavukiye i Burundi mu 1989, ariko ubu atuye i Edmonton muri Canada, aho akomeje gukorera umuziki ufite intego yo gukiza no guhumuriza imitima. Ni umuhanzi wihaye intego yo gukoresha impano ye mu gukomeza kubaka ukwizera no gukundisha abantu Imana binyuze mu muziki.

Umuhanzi Arnaud Robert Nganji ari gutegura Album azasohora mu 2026

Reba zimwe mu ndirimbo za Arnaurd Robert Nganji:

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts