BREAKING

Imyidagaduro

Minisitiri Dr. Utumatwishima yakiriye Davis D

Minisitiri w’ umuco n’ iterambere ry’ ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdhalah yakiriye mu biro bye umuhanzi Davis D.

Davis D n’ itsinda bari kumwe baganiriye na Minisitiri byinshi ku buhanzi bwe ndetse by’ umwihariko ku bijyanye n’ igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi uyu muhanzi amaze mu muziki ari gutegura

Minister Dr. Utumatwishima yakiriye Davis D. Ubanza iburyo ni Bernard Bagenzi umujyanama wa Dais D

Itsinda ryaherekeje Davis D ryari rigizwe n’abarimo Bagenzi Bernard, umujyanama we banatangiranye ubwo yinjiraga mu muziki, umuhanzikazi Alyn Sano umwe mu bazamufasha muri icyo gitaramo ndetse na Basile Uwimana ukuriye itsinda riri gutegura iki gitaramo.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ari muri muzika Davis D yakise Shine Boy Fest, 10 years in the game, kikaba giteganyijwe kuwa gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, muri Camp Kigali.

Uturutse i bumoso ni Basile Uwimana na Davis D baganira na Min Dr. Utumatwishima
Alyn Sano yari yaherekeje Davis D

Uyu muhanzi akaba kandi yaratumiye bagenzi be batandukanye bazamufasha gutaramira abazitabira iki gitaramo bazaba barangajwe imbere n’ umunyafurika yepfo Nasty C ndetse n’ abanyarwanda nka Platini P, Bushali, Nel Ngabo, Alyn Sano , Bull Doggy n’abandi.

Davis D yamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Biryogo, Dede, Micro, Bermuda, Jeje aheruka gufatanya na Platini n’ izindi, iki gitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa, Akagera Busines Group, M-Hotel, ibitangazamakuru bitandukanye.

Davis D yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi yinjiye mu muziki

Kwinjira muri Shine Boy Fest akaba ari ibihumbi icumi (10,000 FRW) mu myanya isanzwe ku bazagurira amatike ku muryango cyangwa ibihumbi birindwi na magna atanu (7,500FRW) ku bazayagura mbere (Pre-sale), VIP ibihumbi makumyabiri (20,000 FRW) ku muryago cyangwa cumi na bitanu (15,000 FRW) kubazayagura mbere, VVIP ibihumbi mirongo itatu (30,000FRW) ku muryango cyangwa makumyabiri na bitanu (25,000FRW) ku bazayagura mbere ndetse hari n’ ameza y’ ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000FRW).

Dede imwe mu ndirimbo za Davis D zakunzwe cyane.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts