Ikipe ya Kiyovu Sport yabonye intsinzi nyuma yimikino igera kuri irindwi idatsi.
Ni intsinzi iyi kipe yambara icyatsi n’ umweru yabonye itsinze Etincelles ibitego 2-1 mu mukino wabereye I Nyamirambo kuri Pele Stadium kuri uyu wagatanu tariki 22 Ugushyingo 2024.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana, byatumaga ugenda gake. Uburyo bwa mbere bw’igitego bwabonetse ku munota wa 15, ku mupira Nizigiyimana Karim Mackenzie yahinduye, Masengwo Tansele awuteye uca hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 22, Etincelles FC yazamutse umupira neza, Tuyishimire Jean Marie Vianney awuhinduye imbere y’izamu usanga Sumailla Moro awutera hanze gato y’izamu.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Kiyovu Sports yasatiriye cyane ibona koruneri nyinshi ariko igitego kirabura.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Kiyovu Sports yatangiranye igice cya kabiri igitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin ku munota wa 49, ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Masengo.
Mu minota 60, Etincelles FC yatangiye gusatira bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura ariko Kiyovu ikomeza kugarira neza.

Mu minota 70, Kiyovu Sports yakiniraga inyuma cyane ariko yugarira neza kuko Etincelles itabashaga kumeneramo.
Iyi kipe y’i Rubavu yihariraga umupira cyane ariko ugakinirwa mu kibuga hagati kuko nta buryo bw’ibitego bukomeye yabonaga.
Nyuma yo gukomeza gusatira bikomeye, ku munota wa 82, Niyonkuru Sadjati yishyuriye Etincelles igitego ku makosa y’umunyezamu Ishimwe Patrick.

Mu minota ya nyuma y’umukino amakipe yombi yasatiranye bikomeye ashaka igitego cy’intsinzi.
Ku munota wa 90+6, Masengo yongeye gutera coup franc nziza, umunyezamu Denis Ssenyondwa ntiyakomeza umupira usanga Mbonyingabo Régis atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports.

Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 ishyira iherezo ku mikino irindwi yari imaze idatsinda.
Intsinzi y’ uyu munsi ikaba yafashije Kiyovu kuva ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona, aho iyi kipe yaraye ku mwanya wa 15.










