Inkongi y’umuriro yibasiye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musamvu (Musamvu TCC / ESM), riherereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yangiza igice kinini cy’inyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu n’aho bafatira amafunguro.
Inkongi yabaye ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo abanyeshuri bose bari mu masomo.

Inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Umuyobozi w’agateganyo akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit yavuze ko umuriro wibasiye igice cyararagamo abanyeshuri harimo ibitanda birenga 100, byose byahiye hamwe n’ibikoresho byose byari birimo birimo matela, imyenda n’ibindi bikoresho by’abanyeshuri.
“Nibyo koko igice cy’iri shuri cyahiye, hahiye igice cyararagamo abanyeshuri b’abahungu, harimo ibitanda bisaga 100, mu gihe ikindi gice cyariragamo abanyeshuri bose ariko inzego z’umutekano zikaba zatabaye zizimya iyi nkongi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwemeza ko nta munyeshuri wahitanywe cyangwa ngo akomereke, kuko inkongi yadutse abanyeshuri bose bari mu masomo.
Polisi y’u Rwanda yahise itabara, izimya umuriro mbere y’uko ukwira mu bindi bice by’ishuri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana yabwiye The New Times ko hakekwa ko ishobora kuba yatewe n’ibikorwa byo gusudira (welding) byari birimo gukorwa mu ishuri, aho udushashi twaba twageze ku bikoresho by’abanyeshuri birimo imyenda na matela.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwavuze ko bugiye gukorana n’ubuyobozi bw’ishuri n’abafatanyabikorwa kugira ngo abanyeshuri bangirijwe ibikoresho bafashwe vuba, amasomo akomeze nta nkomyi Kandi ababyeyi basabwa gutuza, kuko abana babo bose bameze neza.
Icyateye iyi nkongi kiracyakorwaho iperereza Kugeza ubu i ntikiramenyekana neza, iperereza rirakomeje.









