BREAKING

ImikinoUbutabera

Byiringiro Lague yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko umukinnyi w’umupira w’amaguru Byiringiro Lague yatawe muri yombi, akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Byiringiro Lague yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko bikekwa ko yakubise umukobwa bari kumwe mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko ibyabaye byabereye ahatangirwa serivisi zirimo amacumbi. Bivugwa ko uyu mukobwa yaba yarahohotewe nyuma yo kwanga kuryamana na Byiringiro, akaza gutabaza inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje ko Byiringiro Lague yatawe muri yombi.
Yagize ati: “Arafunze akekwaho urugomo rwabyaye gukubita no gukomeretsa. Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.”
Byiringiro Lague ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Police FC, ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Byiringiro Lague yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa

Kugeza ubu, Byiringiro Lague afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Runda mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza imiterere y’ibyabaye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts