Stephen Constantine yasobanuye impamvu Ishimwe Elie Ganijuru atazifashishwa mu mukino w’Amavubi na Mali
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yatangaje ko nyuma yo kureba neza urwego rwa myugariro wa Rayon Sports, Ishimwe Elie Ganijuru, yasanze ataramukeneye muri iyi mikino, ariko ko ashobora kongera kumuhamagara mu gihe kiri imbere.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yasobanuye impamvu myugariro wa Rayon Sports, Ishimwe Elie Ganijuru, atazajyana n’abandi bakinnyi mu mukino u Rwanda ruzahuramo na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyibanze ku myiteguro y’Amavubi mbere yo gukina imikino yo mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Constantine yavuze ko hari abakinnyi bahamagawe mu mwiherero kugira ngo barebwe neza, ariko ko nyuma yo kubasuzuma hari abo asanga batari ku rwego akeneye muri iyi mikino.
Mu bakinnyi batazakoreshwa harimo Ishimwe Elie Ganijuru wa Rayon Sports, ukina inyuma anyuze ku ruhande rw’ibumoso.
Uyu mutoza w’Umwongereza yavuze ko Ganijuru bamuhaye umwanya wo kwigaragaza, ariko ko nyuma yo kumureba basanze atari ngombwa ko ajyana n’ikipe muri iki gihe.
Yagize ati: “Twahamagaye Elie wo muri Rayon Sports, turamureba neza, si bibi. Ariko hari ibindi tumukeneyeho, tukibaza tuti ‘ese turamukeneye ubu?’ Tugasanga ntitumukeneye, ahubwo tuzamukenera ubutaha.”
Ganijuru abaye undi mukinnyi usezerewe mu mwiherero w’Amavubi, nyuma ya Uwiyaremye Fidali wasezerewe ku munsi wa mbere wawo kubera imyitwarire itari myiza.
Abandi bakinnyi batazajyana n’Amavubi muri Mali ni rutahizamu Mbonyumwami Taiba ukinira Bunna SC yo muri Ethiopia, umunyezamu Mugisha Yves wa Rayon Sports na Muhire Kevin ukinira Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo.
Ku rundi ruhande, Constantine yaciye amarenga ko ashobora kuzaha amahirwe Muhoza Daniel wa Rayon Sports mu mikino izakurikiraho, agaragaza ko ari umukinnyi mwiza ushobora kuzabona umwanya mu Ikipe y’Igihugu nkuru.
Amavubi ateganya guhaguruka mu Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, yerekeza i Bamako muri Mali, aho azahurira n’Ikipe y’Igihugu ya Mali, Les Aigles.
Umukino w’u Rwanda na Mali uzaba ku wa 13 Ugushyingo 2026, ukaba ari uwo ku munsi wa gatatu wo mu Itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo gushaka iyi tike neza, itsinda Liberia ibitego 3-1, mbere yo gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1.
Mali na yo yatangiye neza, itsinda Cap-Vert ibitego 3-1, nyuma itsinda Liberia igitego 1-0.
Iyi mikino itegerejweho byinshi ku mpande zombi, dore ko Amavubi azaba ashaka gukomeza kwitwara neza no kongera amahirwe yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cya 2027.









