BREAKING

Imyidagaduro

Sherrie Silver yatangaje ko kubura abamushyigikira mu Rwanda biri kumuca intege

Umunyarwandakazi Sherrie Silver, wamamaye mu kubyina no guteza imbere impano z’urubyiruko, yatangaje ko ababazwa n’uburyo bamwe mu bantu bo mu Rwanda batuma abashaka gushyigikira ibikorwa bye bayoborwa ku yandi matsinda, bamubwira ko we atakeneye ubufasha kuko ngo ari umukire.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 9 Ugushyingo 2026, Sherrie yavuze ko umuntu ashobora gutangira igikorwa cyiza agifitiye ishyaka n’umurava, ariko kubura ubufasha no guhora ahura n’abamunenga bikagenda bimuca intege zo gukomeza.
Ati: “Biratangaje kubona ushobora gutangira ikintu cyiza ufite ishyaka ryinshi, ariko kubera ubufasha buke no guhora unengwa, ukagenda ucika intege. Aho ukorera ibikorwa byawe hafite uruhare rukomeye. Ubu ndumva impamvu bamwe mu bagize icyo bageraho bahitamo kwita ku buzima bwabo no kwishimisha mu mafaranga yabo.”
Sherrie yavuze ko icyamubabaje cyane ari ukumenya ko hari umuntu wifuzaga gutera inkunga Sherrie Silver Foundation, akagerageza kumugeraho abinyujije ku bantu batandukanye bo mu Rwanda, ariko aho kumufasha kumugeraho bakamuyobora ku rindi tsinda rikora ibikorwa bisa n’ibye.
Yavuze ko uwo muntu yabwiwe ko Sherrie Silver adakeneye ubufasha kuko ari umukire.

Sherrie Silver yatangaje ko kubura abamushyigikira mu Rwanda biri kumuca intege

Yagaragaje ko ibyabaye byamwigishije byinshi, asobanura ko nubwo adakunze kuvuga cyane ku mbogamizi ahura na zo, intego ye ari ugukora impinduka zirambye mu buzima bw’urubyiruko, kugira ngo abandi bakiri bato babashe gukoresha impano zabo bakagera kure ndetse bakanamurenga.
Ati: “Icyo nifuza ni ukuzana impinduka zirambye muri uru rwego kugira ngo abandi bakiri bato bakoreshe impano zabo bagere kure kundusha. Ariko na njye ndi umuntu, sinabikora njyenyine kandi mpora mpabwa nteshwa gake.”
Yasabye abantu gushyigikira abandi bafite intego zo guteza imbere impano n’impinduka nziza mu muryango nyarwanda, aho kubaca intege. Yibukije ko abantu badahuje ubushobozi bwo kwihangana no gukomeza guhangana n’imbogamizi.
Sherrie yashimangiye ko urukundo akunda igihugu cye ari rwo rumutera gukomeza gukora ibyo bikorwa, ariko ko na we afite aho ubushobozi n’imbaraga bye bigarukira.

Hari ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation bitagaragara ku mbuga nkoranyambaga

Sherrie yavuze ko abantu benshi babona ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation bashingiye ku mashusho y’abana bishimye, baririmba kandi babyina, nyamara hakaba n’ibindi bikorwa by’ingenzi bibakorerwa bitajya bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Muri byo harimo gufasha abana kwishyurirwa amashuri, kwita ku barwayi, kubashakira ibyo kurya no kubigisha kubyina ku buntu.
Yasobanuye ko hari n’abana batakomeje amashuri kubera ko uyu mwaka atabashije kubona ubushobozi bwo kwishyurira benshi muri bo.
Ati: “Ibyo mubona byose ni abantu bishimye baririmba kandi babyina, kuko tutagaragaza abana bari mu bitaro, uko twishyura amafaranga y’ishuri n’abana bava mu ishuri kuko uyu mwaka ntashoboye kubona ubushobozi bwo kwishyurira benshi.”
Yagaragaje kandi ko adafite amakuru ahagije yemeza niba gahunda z’ibigo zigamije kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, cyangwa niba hari ibigo biba byibanda cyane ku kwamamaza ibikorwa byabyo no kwimenyekanisha.
Yasabye abantu gufatanya mu kubaka igihugu, ashimangira ko urubyiruko ari rwo hazaza hacyo kandi ko impano zishobora gufungura amarembo y’amahirwe nk’uko siporo ibikora.
Ati: “Ese twakubakira igihugu cyacu hamwe? Urubyiruko ni rwo hazaza. Impano zifungura amarembo nk’uko siporo ibikora. Umuziki wahinduye ubuzima bwanjye, ariko umukobwa wanyu araniwe cyane.”

Sherrie Silver na bamwe mu bana afasha mu muryango yashinze

Sherrie Silver ni umwe mu Banyarwanda bazwi ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kubyina no guhanga udushya mu muziki. Binyuze muri Sherrie Silver Foundation, akora ibikorwa bigamije guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko, abaha amahirwe yo kwiga no gukoresha impano zabo mu kubaka ahazaza habo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts