BREAKING

Imyidagaduro

Christopher yataramiye i Kampala mu gitaramo ‘Code 250’

Umuhanzi nyarwanda Christopher Muneza yataramiye abakunzi b’umuziki mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu gitaramo ‘Code 250’ cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, aho yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba no gutaramira abitabiriye ibitaramo.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Black Panther Kampala, cyitabirwa n’abakunzi benshi b’umuziki, by’umwihariko inkumi zari zaje kwihera ijisho uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo z’urukundo.

‘Code 250’ cyari igitaramo cyari gitegerejwe na benshi, cyane ko cyari cyarasubitswe mu ntangiriro za Kamena 2026 kubera ingamba zari zafashwe muri Uganda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Kuba Christopher yaraje kugitaramo nyuma y’amezi menshi cyarasubitswe byahaye abakunzi be bo muri Uganda amahirwe yo kongera kumubona ku rubyiniro no kwishimira ibihangano bye bamaze igihe bakunda.

Christopher ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye mu njyana ya R&B na Pop, by’umwihariko mu ndirimbo z’urukundo. Mu myaka isaga 15 amaze mu muziki, yubatse izina binyuze mu bihangano byagiye bikundwa n’abatari bake.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo ‘Iri Joro’ yakoranye na Danny Nanone, ‘Habona’, ‘Ijuru Rito’, ‘Simusiga’, ‘Isezerano’, ‘Ko Wakonje’ na ‘Nibido’.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umwuga mu 2009, nyuma yo gutsinda irushanwa ryari ryateguwe na Producer Ishimwe Clement, wamuhaye amahirwe yo gukorana na Kina Music.

Mu 2016 yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatandatu, arisoza ku mwanya wa kabiri. Nyuma yaho yatandukanye na Kina Music akomeza gukora umuziki yigenga.

Mu ntangiriro za 2026, Christopher yashyize hanze album ye ya gatatu yise ‘H₂O’, igizwe n’indirimbo icyenda, yakoranyeho n’abahanzi barimo Kivumbi King, Angell Mutoni, Massamba Intore na Spin.

Igitaramo ‘Code 250’ ni kimwe mu bikorwa akomeje kwifashisha mu kwagura umuziki we hanze y’u Rwanda, by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts