BREAKING

ImyidagaduroUmuziki

Byinshi kuri Rwanda Next Superstar irushanwa ritegurwa na Bahati Makaca

Bahati Makaca, umuhanzi wahoze mu itsinda rya Just Family yatangije irushanwa rya Rwanda Next Superstar rigamije kuvumbura, guteza imbere no gufasha abanyempano muri muzika batabonye amahirwe yo kumenyekana.
Mu kiganiro yagiranye na People TV, Bahati yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa yakigize kuva mu myaka irenga icumi ishize. Akaba yarakigize agamije gushyiraho urubuga ruzafasha abantu bafite impano yo kuririmba ariko badafite ubushobozi cyangwa amahirwe yo kuzimenyekanisha.

Rwanda Next Super Star, rigamije kuvumbura, guteza imbere no gufasha abanyempano muri muzika

Bahati Makaca, wamenyekanye mu muziki nyarwanda nk’umwe mu bagize itsinda rya Just Family ryamamaye mu myaka ya 2008 kuzamura, yavuze ko mu 2023 ari bwo yatangiye gushyira mu bikorwa icyo gitekerezo, ariko ibikorwa byo gutegura ubukwe bwe bituma uyu mushinga aba awushyize ku ruhande by’agateganyo. Nyuma y’ubukwe, mu 2024 yongeye kuwusubukura atangira kuwunoza no kugisha inama abantu batandukanye kugira ngo uzashyirwe mu bikorwa neza.
Mu Ukwakira 2026 akaba aribwo hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rya The Rwanda Next Superstar.

Umwe mu banyempano baje guhatana muri Rwanda Next Superstar

Hiyandikishije abanyempano 200
Bahati yavuze ko mu ntangiriro abanyempano 200 ari bo biyandikishije muri iri rushanwa, nyuma hatoranywamo 50 babonaga barushije abandi, ari na bo binjiye mu irushanwa nyirizina rya Rwanda Next Superstar 2026.
Hakurikiyeho ibyiciro bine bise knockout Stages, byari bigamije  gutoranya abahanzi bakomeza mu byiciro bikurikira. Abahatana banyuze imbere y’akanama nkemurampaka mu majonjora (Auditions) ane amaze kuba kugeza ubu.

Bamwe mu bitabiriye ya marushanwa

Muri Rwanda Next Superstar 2026 akanama nkemurampaka kagizwe n’umuhanzi Mico The Best, ukayobora, Producer akaba n’umuhanzi Chrisy Neat, ndetse n’umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba MC Tino.
Nyuma y’ayo majonjora ane, hasigayemo abanyempano 10, ari bo bagize icyiciro cya Top 10.
Buri umwe muri aba icumi yahembwe amafaranga ibihumbi 300 Frw. Aba icumi bakomeje kandi bahawe itsinda ry’abacuranzi (Live Band) bitozanya, rizanabacurangira mu byiciro bikurikiraho.
Bahati yasobanuye ko kugeza kuri iki cyiciro abarushanwa baririmbaga bakoresheje instrumental beats, ariko ko ubu bahawe ibyumweru bitatu byo kwitegura no kwimenyereza kuririmbana na Live Band mbere yo gukomeza mu bindi byiciro.

Uturutse i buryo ni MC Tino, Chrisy Neat na Mico The Best bagize akanama nkemurampaka

Uko ibyiciro bizakurikirana kugeza kuri Final
Nk’uko Bahati yakomeje abitangariza People TV, icyiciro gikurikiraho giteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2026, aho abanyempano 10 bazaririmba baherekejwe n’abacuranzi. Muri abo icumi hazatoranywa barindwi bazakomeza, abandi batatu basezererwe.
Ku wa 29 Ugushyingo 2026, abo barindwi bazongera guhatana, hatoranywemo bane bazakomeza mu kindi cyiciro.
Ku wa 6 Ukuboza 2026, abo bane bazongera kurushanwa, babiri bazaba bitwaye neza kurusha abandi bazahita babona itike ya final. Abandi babiri bazongera barushwanwe hagati yabo kugira ngo hatoranywemo umwe wuzuza batatu bazahatana kuri final.
Nyuma y’icyo cyiciro, hazasimbukwa icyumweru kimwe cyo gukomeza imyiteguro, maze ku wa 20 Ukuboza 2026 habe final izahuza abanyempano batatu bazaba barushije abandi mu byiciro byabanje.

Bahati Makaca yatangije Rwanda Next Superstar, irushanwa rigamije guteza imbere abanyempano muri muzika

Miliyoni 4 Frw n’amasezerano y’imyaka itanu k’ uzegukana iri rushanwa
Ku bijyanye n’ibihembo, uzegukana umwanya wa mbere muri Rwanda Next Superstar 2026 azahembwa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 Frw), anasinyane amasezerano y’imyaka itanu na Music Label izajya imufasha mu micungire no guteza imbere umuziki we.
Uzegukana umwanya wa kabiri azahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw), mu gihe uzaba uwa gatatu azahembwa miliyoni imwe (1,000,000 Frw).

Ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka
Bahati  yavuze ko iri rushanwa ari igikorwa  kizajya kiba buri mwaka hagamijwe gukomeza  kuvumbura no guteza imbere abanyempano bashya muri muzika nyarwanda.
Yongeyeho ko mu mwaka utaha gahunda izahinduka, aho kwiyandikisha bitazagarukira ku rubuga rwa internet gusa nk’uko byagenze kuri iyi nshuro ya mbere, ahubwo ibikorwa byo gushaka abanyempano, kwiyandikisha no gutoranya abazahatana bizajya binyura no mu Ntara z’igihugu, kugira ngo n’abafite impano batuye kure y’Umujyi wa Kigali babone amahirwe angana yo kwitabira.
Aya marushanwa atambuka LIVE kuri website ndetse no kuri youtube channel, Instagram na TikTok bya Rwanda Next Superstar 2026
The Rwanda Next Superstar 2026 yatewe inkunga na HDI, Paramount Hotel, Z Event, Kigali Protocol, The Play Hotel, Sports Park n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Aya marushanwa akaba yitezweho guha urubuga impano nshya muri muzika nyarwanda, cyane cyane abafite ubushobozi bwo kuririmba ariko batarabona amahirwe ahagije yo kumenyekana no kwinjira mu ruhando rw’abahanzi bazwi

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts